Raila Odinga yateguje ko arerekeza imyigaragambyo ku biro bya Perezida Ruto

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya, Raila Odinga, yateguje ko arerekeza imyigaragambyo ku biro by’Umukuru w’Igihugu, Dr William Samoei Ruto, ku wa 2 Gicurasi 2023.

Odinga yabivuze asubiza Perezida Ruto wavuze kuri uyu wa 29 Mata ko afite ububasha bwo guhagarika imyigaragambyo yakongera kuba, nk’Umugaba w’Ikirenga wa Kenya.

Ruto yatangaje ko yasabye Odinga guhagarika imyigaragambyo, hanyuma ibibazo afite bikaganirwaho n’abagize inteko ishinga amategeko, ariko yarabyanze, ahitamo gukomeza guteza icyo yise akavuyo. Yarahiriye kuyihagarika, ati: “Ndi Umugaba w’Ikirenga. Niba mutabizi, muzabimenya.”

Ihuriro Azimio la Umoja riyoborwa na Odinga, rimaze kumva amagambo ya Ruto, ryasabye Polisi y’igihugu kuriha uruhushya rwo kuyikora ku wa 2 Gicurasi, ariko yarirwimye kubera ko ngo imyigaragambyo iheruka ryateguye yaranzwe n’ibikorwa by’urugomo.

Odinga yatangaje ko n’ubwo Polisi yanze kubaha uruhushya, bazakoresha uburenganzira bahabwa n’Itegekonshinga, bagakora iyi myigaragambyo, kandi ngo bazagera ku kigega cy’igihugu no ku biro bya Perezida Ruto mu rwego rwo kumushyiraho igitutu ngo yumve ubusabe bwabo.

Impamvu atanga zituma ategura imyigaragambyo zirimo ihenda ry’ubuzima, ikererwa ry’imishahara, iyirukanwa rya bane bari ba komiseri bo muri komisiyo ishinzwe amatora no kwibasirwa kw’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi. Ariko mu gihe abivuga, yibutsa ko amajwi ye mu gihe cy’amatora yabaye mu mwaka ushize yibwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *