Raporo nshya y’impuguke za Loni kuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo irerekana ko imitwe yitwaje intwaro ikomeje gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, kandi izi mpuguke zigatunga urutoki Igisirikare cya Congo, FARDC, zigishinja ibikorwa by’ubusahuzi, ubucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro, no kwica abaturage gishinja gukorana n’imitwe yitwaje intwaro.
Iyi raporo ya Loni yibanze ku ntara eshatu zo mu burasirazuba bwa Congo, ari zo Kivu zombi n’Intara ya Ituri, ivuga ko zabaye isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro y’abanyagihugu ndetse n’iy’abanyamahanga. Yibanda kandi ku bikorwa byabaye kuva mu kwezi kwa gatatu k’umwaka ushize wa 2020 kugeza mu mpera za Mata muri uyu mwaka wa 2021.
Raporo igaragaza ko muri Kivu y’Amajyaruguru no muri Ituri hakorera cyane imitwe yitwaje intwaro ya ADF, NDC/R, CODECO, FPIC, CMC, aho igaragaza ko ahanini iyi mitwe ikura ubushobozi mu birombe by’amabuye y’agaciro, mu bucuruzi bw’imbaho, no mu bihingwa nzahura bukungu nka cacao.
Impuguke za Loni zivuga ko mu iperereza ryazo zagiye zibona amakuru y’ihohoterwa rikabije iyi mitwe yitwaje intwaro ikorera abasivili kuva muri Teritwari ya Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru, kugera muri Teritwari ya Irumu, mu Ntara ya Ituri.
Iyi raporo kandi itunga urutoki umuyobozi w’umutwe wa ADF, Musa Baluku, ishinja kuba nyirabayazana w’ibikorwa birimo ubwicanyi, ubusahuzi, kwinjiza abana mu nyeshyamba no gusambanya abagore ku gahato.
Mu gihe ibitero byibasira abasivili by’uyu mutwe byakomeje hirya no hino muri Beni no mu majyepfo ya Ituri, raporo ya Loni, igaragaza ko agace ka Rwenzori katibasirwaga n’ibitero bya ADF mu bihe byahise, kuva muri Kamena umwaka ushize kibasiwe mu buryo budasanzwe. Raporo ivuga ko aha hamaze kugabwa ibitero by’izi nyeshyamba byibuze 50, bimaze guhitana ababarirwa muri 250 no kuvana mu byabo ababarirwa mu bihumbi.
Impuguke zikomeza zivuga ko nubwo ibikorwa bihuriweho na FARDC na Monusco byashegeshe cyane izi nyeshyamba za ADF muri aka karere, zongeye kwisuganya zinjiza abarwanyi bashya, zubaka uburyo zibonamo ubufasha, ari nako zigaba ibitero bikomeye bitunguranye zifashishije ibisasu bya mine mu kugerageza guhangana n’ibitero by’ingabo za leta na Monusco.
Raporo ikaba yemeza ko amakuru yavuye muri bamwe mu barwanyi bitandukanyije na ADF n’abaturage izi nyeshyamba zari zarashimuse, agaragaza ko izi nyeshyamba zibona intwaro binyuze mu kugaba ibitero no gusahura ibigo bito n’ibirindiro by’ingabo za leta, ndetse no kuzigura magendu mu bihugu byo hanze ya Congo aho zimwe zambutswa zinyuze muri Uganda.
Muri iyi raporo kandi hatangwa ingero nk’imirwano yahuje inyeshyamba za Codeco n’iza FPIC muri Teritwari ya Djugu na Irumu mu Ntara ya Ituri zirwanira kwigarurira ibirombe bya zahabu.
Ivuga kandi ko impuguke zagiye zibona ibihamya by’uko igisirikare cya leta, FARDC, cyagiye gikorera urugomo abaturage b’abasivili nk’ubwicanyi no gusambanya abagore ku gahato cyane cyane abo mu bwoko bw’Abalendu n’Ababira muri teritwari za Irumu na Djugu mu Ntara ya Ituri aho zishinja abaturage bo muri aya moko gukorana n’inyeshyamba za CODECO ndetse n’iza FPIC.
Impuguke za Loni kandi zivuga ko zabonye ibihamya by’uko abasirikare ba leta bagaragara cyane mu bucuruzi bwa zahabu muri teritwari za Djugu, Irumu ndetse n’iya Mambasa, aho amashyirahamwe y’abacukuzi akorana n’ibigo by’Abashinwa.
Muri Kivu y’Amajyepfo, raporo y’impuguke za Loni ivuga ko umutwe wa Mai-Mai Yakutumba, uyoborwa na William Amuri Yakutumba nubwo wacitse intege ukomeje ibikorwa byawo muri iyi ntara ndetse ukagira n’ibirindiro mu ntara za Tanganyika na Maniema.
Uyu mutwe nawo ukaba ukura ubushobozi mu nkunga uhabwa n’abaturage b’Ababembe no hanze ya Congo mu bucuruzi bw’imbaho, mu birombe bya zahabu no mu misoro iva mu burobyi.
Ku kijyanye n’intambara zo mu misozi miremire ya Mwenga, Fizi na Uvira, impuguke za Loni zivuga ko zabashije kuganira n’abatangabuhamya bakabakaba ijana bari mu byiciro binyuranye barimo abahoze ari abarwanyi mu mitwe ya Twirwaneho na Gumino y’Abanyamulenge n’abo mu mitwe ya Mai-Mai y’Ababembe, abaturage b’abasivili bagizweho ingaruka n’izo ntambara, abategetsi b’ibanze, imiryango itegamiye kuri leta, n’abo mu nzego z’umutekano.
Aba bose bagaragaje ko ikibazo cyafashe intera kuva mu 2019, ahagiye hagaragara ibitero byo kwihorera hagati y’imitwe yitwaje intwaro yegamiye ku moko atandukanye atuye muri ibyo bice. Abakoze raporo bavuga ko ibi byahitanye ubuzima bw’abaturage abandi bafatwa ku ngufu, ingo nyinshi zirasenywa, inka zirasahurwa , abandi bavanwa mu byabo.
Impuguke zikaba zivuga ko izi ntambara ziterwa inkunga n’abo mu moko ashyamiranye baba abari imbere mu gihugu n’abari hanze yacyo. Hazamo Abanyamulenge ku ruhande rwa Gumino na Twirwaneho, Ababembe, Abafurilu, Abanyindu n’Abavira ku ruhande rwa Mai-Mai. Raporo ikaba ishinja impande zombi kwica abaturage mu buryo ndengakamere, kubasambanya ku gahato no kwinjiza abana mu gisirikare.
Muri iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo kandi raporo ikomoza ku bikorwa by’inyeshyamba z’Abarundi zo mu mitwe ya Red-Tabara na FNL ya Aloys Nzabampema. Raporo ivuga ko uyu mutwe wa Red-Tabara ufite abarwanyi bagera muri 300 bose b’Abarundi bakorera mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Uvira. Uyu mutwe ngo ukaba ufitanye imikoranire n’umutwe wa Mai-Mai Ilunga, mu gihe uwa FNL wahoze ukorera mu bice bya Uvira na Mwenga kubera ibitero bya FARDC wahungiye mu mashyamba nka Nyaburanda.
Iyi raporo isoza isaba Leta ya RDC n’Umuryango w’Abibumbye kongera ingufu mu bikorwa bigamije kurinda abaturage b’abasivili no guhangana n’iyi mitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo.
Leta ya Congo kandi by’umwihariko irasabwa kongera ingufu mu kwamagana no gukumira imvugo zihembera urwango n’ivangura mu batuye mu misozi miremire yo muri Kivu y’Amajyepfo, abo zigaragaye bakajya bahanwa hisunzwe amategeko, ndetse no gukurikirana abasirikare n’abapolisi bashinjwa guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


