Raporo y’impuguke za Loni yashinje imitwe ya Twirwaneho na Gumino gukoresha abana

Sangiza iyi nkuru

Raporo itavugwaho rumwe y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yo ku itariki 13 Kamena 2023, iravuga imitwe yitwaje intwaro hafi ya yose ikorera muri Kivu y’Amajyepfo irimo Twirwaneho na Gumino, yagiye ikoresha abana bari munsi y’imyaka 18 mu mirwano cyangwa mu yindi mirimo .

Izi mpuguke zivuga ko zakusanyije ibimenyetso byemeza ikoreshwa ry’abana mu mitwe itandukanye ya Mai-Mai, ndetse no mu mitwe ya Gumino na Twirwaneho. Zivuga ko gahunda yo kwambura abarwanyi intwaro no kubasubiza mu buzima bwa gisivili yatumye umubare munini w’abana uvanwa mu nyeshyamba ndetse imitwe myinshi ikarekura abo bana, ngo usibye imitwe ya Gumino na Twirwaneho ngo yanze kubahiriza iyo nzira ndetse igahakana ko ifite abana mu barwanyi bayo.

Aba bashinja Twirwaneho iyobowe na Makanika kuba yarakomeje kwinjiza abana ku bwinshi mu barwanyi ba yo, harimo n’ab’imyaka 12. Aba bana ngo bakoreshwa mu kurinda ibirindiro, mu marondo, gukusanya amakuru, muri operations z’imirwano, kurinda abantu ku giti cyabo cyangwa gukora ababoyi mu nkambi z’uyu mutwe.

Iyi raporo ikaba ikomeza itunga intoki ba komanda b’uyu mutwe, barimo Makanika, Charles Sematama, Freddy Rushombo, Kamasa na Gakunzi, bakoresheje abana batarageza imyaka y’ubukure bari hagati y’imyaka 14 na 15 cyane cyane nka ba escorts babo.

Bakomeza bavuga ko kwinjiza abarwanyi muri uyu mutwe barimo n’abana byakomeje ku rwego rw’ibanze, urw’igihugu no ku rwego rw’akarere, ndetse rimwe na rimwe hagakoreshwa ingufu mu Banyamulenge.

Ngo Twirwaneho yakomeje kwishingikiriza ku basivili bafite intwaro mu midugudu, babaga bameze nk’inkeragutabara zishobora kwitabazwa bibaye ngombwa mu gusubiza inyuma ibitero cyangwa mu kubigaba.

Ubwo itsinda ry’impuguke ryajyaga i Minembwe muri Werurwe 2023, ngo abavuga rikijyana baho, abagize sosiyete sivile ndetse na bamwe mu bahagarariye abaturage b’Abanyamulenge, bemeye ku mugaragaro ko abagize ubu bwoko bose, barimo abagore n’abanyeshuri iyo batewe bagira uruhare mu kwirwanaho.

Izi mpuguke zikavuga ko amakuru atandukanye azigeraho yemeza igikorwa cyagutse cyo gutoza no gushaka abarwanyi cyabaye mu cyi mu mwaka ushize wa 2022. Bavuga ko guhera ku bana b’abanyeshuri b’imyaka 12, abarimu, n’abapasiteri bakoreshejwe imyitozo ya gisirikare y’itegeko byibuze y’ukwezi kumwe igihe abanyeshuri bari mu biruhuko.

Abenshi ngo batorejwe mu nkambi iri mu ishyamba rya Bijabo kandi Makanika ubwe yari mu batozaga, nyuma abana bamwe bakaguma muri iyo nkambi abandi basubira mu midugudu y’iwabo bahawe intwaro bagashyirwa mu nkeragutabara.

Izi mpuguke zikavuga ko iperereza ryakoze ryagaragaje ko Twirwaneho ibikorwa byayo biterwa inkunga n’amafaranga aturuka mu misoro, no mu Banyamulenge baba muri diaspora.

Diaspora y’Abanyamulenge yateye utwatsi ibikubiye muri iyi raporo by’umwihariko ikijyanye no gutera inkunga inyeshyamba muri Kivu y’Amajyepfo.

Felix Nyirazo, Umuyobozi w’Umuryango “Gakondo” yavuze ko ibivugwa muri iyi raporo ari ibintu bibi cyane bigaragaza kubogama kurwanya Abanyamulenge kandi bishobora kugira ingaruka mbi cyane ku bagize ubu bwoko.

Mu ibaruwa uyu yanditse mu kwezi kwa kabiri agira icyo avuga kuri raporo ya FBI yashinje umuryango Mahoro Peace Association kunyuzwamo amafaranga yo gutera inkunga imitwe ya Twirwaneho na Gumino, Abanyamulenge ahubwo ari bo bamaze igihe bibasirwa, basenyerwa, basahurwa ibyabo ndetse bigatuma benshi bata ibyabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *