Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutegura umukino wa gicuti na Police FC yo muri Kenya bagomba kwipima mu mpera z’iki cyumweru.
Amakipe yombi azahurira kuri Stade ya Kigali Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa Gatandatu w’iki cyumweru.
Rayon Sports yateguye uyu mukino mu rwego rwo gukomeza kwitegura imikino ya shampiyona igomba gusubukurwa mu kwezi gutaha kwa Nzeri, nyuma y’imikino ibiri yo gushaka itike ya CHAN Amavubi azahuriramo na Ethiopia.
Police FC izakina na Rayon Sports ni imwe mu makipe akomeye muri Kenya, dore ko ikinamo abarimo Haron Shakava wahoze ari Kapiteni wa Gor Mahia.


