Rayon Sports ikoze ibitarakorwa n'indikipe mu Rwanda igera mu matsinda ya CAF Confederations Cup

Sangiza iyi nkuru

Bwa mbere mu mateka ikipe yo mu Rwanda, Rayon Sports ikatishije itike yo kujya matsinda y’imikino nyafurika ya CAF Confederations Cup ni nyuma yo gusezerera ikipe ya Costa do Sol yo muri Mozamboique ku giteranyo cy’ibitego 3-2.
Umukino wo kwishyura mu ijonjora rya nyuma mu mikino nyafurika wahuzaga Rayon Sports na Costa do Sol urangiye ku ntsinzi ya Costa do Sol y’ibitego 2 ku busa ariko Rayon Sports igera mu matsinda kuko yari yatsinze umukino ubanza ibitego 3-0.
Igice cya mbere cy’uyu mukino cyaranzwe no gusatira cyane ku ruhande rw’ikipe ya Costa do Sol dore ko igice kinini cy’uyu mukino cyakiniwe mu rubuga rwa Rayon Sports, ibi byaje kubaha umusaruro ku munota wa 36 ku gitego cyatsinzwe na Nilton Ernesto ku burangare bwa ba myugariro ba Rayon Sports.
Iyi kipe kandi yakomeje gusatira cyane iza no kubona penaliti ikozwe na Mugabo Gabriel ariko umupira bawutera hanze y’izamu, ntiyacitse intege yakomeje gusatira cyane maze ku munota wa nyuma w’igice cya mbere Terrance Leonard Tisdell utarakinnye umukino ubanza kubera ibihano bya CAF abonera ikipe ye igitego cya 2.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Rayon Sports, Mugisha Francois aha umwanya Muhire Kevin na ho Nyandwi Sadamu aha umwanya Usengimana Faustin.
Muri iki gice cya kabiri nyuma y’izi mpinduka ikipe ya Rayon Sports yatangiye gukina ibonana neza inasatira ariko abasore nka Kevin, Tchabalala amahiwe babonye ntibayabya za umusaruro.
Ikipe ya Costa do Sol ntiyongeye gusatira cyane kuko noneho ikipe ya Rayon Sports yasaga niyayirushije maze abakinnyi  ba Costa babura aho bamenera.
Umukino waje kurangira ari ibitego 2 bya Costa Do Sol ku busa bwa Rayon Sports. Ibi bivuze ko mu mikino ibiri ari ibitego 3 bya Rayon Sports kuri 2 bya Costa do Sol, ibi bivuze ko ikipe ya Rayon Sports itsindiye itike yo kujya mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederations Cup.
Tariki ya 21 Mata 2018 ni bwo tombora y’uko amakipe azaba ameze mu matsinda ya CAF Confedrations Cup izaba ni na bwo ikipe ya Rayon Sports izamenya amakipe bazaba bari kumwe mu matsinda.
Dore 11 umutoza Ivan Minnaert yari yahise kubanza mu kibuga
Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Mutsinzi Ange, Nyandwi Sadam, Rutanga Eric, Niyonzima Olivier Sefu, Yannick Mukunzi, Mugisha Francois, Christ Mbondi na Shabani Hussein Tchabalala.

YouTube player

src:eachamps.rw
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *