Rayon Sports iri ku mwanya wa 2 yanganyije na AS Muhanga iri ku mwanya wa nyuma

Sangiza iyi nkuru

Ku munsi wa 11 wa shampiona y’u Rwanda amakipe 2 ayoboye ariyo Rayon Sports na AS Kigali byatakaje amanota.
Byatunguranye ubwo aya makipe yombi yakwitwa ko akomenye anganyije, ubwo AS Kigali yanganyaga na Bugesera 1-1- n’aho Rayon Sports ikanganya ubusa ku busa na AS Muhanga iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiona.
rayonspo
Umutoza wa AS Muhanga akaba avuga ko impamvu bashoboye kunganya ni uko bamaze iminsi bari mu myitozo n’aho uwa Rayon akaba avuga ko hari ibyo bagomba gukosora n’ubwo ikibuga cyabagoye ariko akaba avuga ko ikibuga kitaba urwitwazo.
Uko indi mikino yarangiye: Sunrise FC yanganyije na Gicumbi FC igitego 1-1 naho Marines FC itsinda Etincelles FC igitego 1-0. Nyuma y’imikino y’umunsi wa 11 yaraye ibaye, AS Kigali iracyayoboye n’amanota 25, ikurikiwe na Rayon Sports n’amanota 22.
Imikino irakomeza uyu munsi
Uyu munsi taliki 17 Gashyantare 2016 hateganyijwe imikino ikurikira: Musanze FC irakira Mukura. Umukino uri bubere kuri Sitade Rubavu aho Musanze isigaye yakirira kubera ko ikibuga cy’i Musanze cyangiritse. Naho Rwamagana yakire Kiyovu, n’aho Polisi ikaza gukina umuno w’umunsi wa 10 kuko yari mu mikino Nyafurika, irakina na Espoir ku Kicukiro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Leki@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *