Rayon Sports ishaka umwanya wa mbere irakina n'Amagaju idafite abakinnyi 5 babanzamo

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Rayon Sports bakunze kwita gikundiro kuri uyu wa kabiri tariki 5 Kamena 2018 ifitanye umukino n’Amagaju w’ikirarane cy’umunsi wa 22 aho iza gukina idafite bamwe mu bakinyi bayo bakomeye.

Ni umukino uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Kamena 2018 aho  ikipe ya Rayon Sports yakira Amagaju muri shampiyona y’ikiciro cyambere mu Rwanda Azam Rwanda Premier League.

Mu bakinnyi 18 bazifashishwa  ntihagaragaramo Usengimana Faustin usanzwe ari amahitamo ya mbere y’umutoza Ivan Minnaert ubu afite ikibazo cy’imvune, Muhire Kevin kubera ko atakoze imyitozo y’uyu munsi kuko imodoka yamusize, Manzi Thierry ufite amakarita 3 y’umuhondo, Kwizera Pierrot waruhukijwe ndetse na Yannick Mukunzi urwaye malaria.

Rayon Sports irakina  uyu mukino w’ikirarane iri ku mwanaya wa 3 n’amanota 44 ishaka gutsinda igasatira mucyeba wayo APR FC iyobye n’amanota 50. nyuma yuyu mukino izaba isigaje gukina na Musanze FC tariki 8 Kamena 2018 kugirango ibe isoje ibirarane byose yagize ubwo yakinaga imikino nyafurika ya Confederations Cup.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *