20241207_200516-09eb1

Rayon Sports na APR FC rwabuze gica

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Rayon Sports yaguye miswi na mukeba wayo APR FC 0-0, mu mukino wa shampiyona wari utegerejwe n’imbaga y’Abanyarwanda hafi ya bose.

Murera yari yakiriye Gitinyiro kuri Stade Amahoro yari yuzuye, mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa gatatu wa shampiyona.

Rayon Sports yabonye uburyo bwa mbere ku munota wa 17 w’umukino ubwo rutahizamu Fall Ngagne yasigaga ba myugariro ba APR FC akisanga arebana n’umunyezamu Pahvelh Ndzhila, ateye umupira ujya hanze y’izamu.

Nyuma y’iminota ibiri APR FC yashoboraga gufungura amazamu ibifashijwemo na Niyibizi Ramadhan, gusa umupira wa Coup-Franc yateye ugarurwa n’igiti cy’izamu.

Hagati y’umunota wa 20 n’uwa 25 w’umukino APR FC yabonye ubundi buryo butatu bwashoboraga kuvamo ibitego, gusa Mamadou Sy na Mugisha Gilbert ntibabubyaza umusaruro.

Mamadou Sy yongeye kubona uburyo bukomeye ku munota wa 37 ubwo yarushaga imbaraga myugariro Nsabimana Aimable akinjira mu rubuga rw’amahina, arekuye ishoti rikomeye umupira ukurwamo n’umunyezamu Khadime Ndiaye.

Iminota 45 y’igice cya mbere cy’umukino yarangiye nta kipe ishoboye kureba mu izamu ry’indi.

Kimwe n’igice cya mbere cy’umukino, igice cya kabiri na cyo cyatangiranye gusatirana ku mpande zombi.

APR FC yakibonyemo uburyo bwa mbere ku munota wa 56 w’umukino ubwo Mugisha Gilbert yahaga umupira Dushimimana Olivier wari mu rubuga rw’amahina, gusa ateye umupira uca hejuru y’izamu.

Ku munota wa 60 w’umukino umutoza Darko Novic yakoze impinduka zasize Ruboneka Jean Bosco afashe umwanya wa Muzungu, na ho Tuyisenge Arsène asimbura Mamadou Sy.

Ni uburyo bw’igitego bwakurikiwe no gusatirana ku mpande zombi bitigeze bigira icyo bitanga.

Uburyo bwa nyuma bw’umukino bwabonetse ku munota wa nyuma ubwo Adama Bagayogo winjiye mu kibuga asimbura yatereraga ishoti riremereye hanze y’urubuga rw’amahina, gusa umupira ufatwa n’umunyezamu Ndzhila.

Kunganya uyu mukino byafashije Rayon Sports gukomeza kuyobora shampiyona n’amanota 30, irusha 11 ikipe y’Ingabo z’igihugu igifite imikino ibiri y’ibirarane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *