Ikipe ya Rayon Sports biravugwa ko yemeye kugurisha APR FC myugariro Hirwa Jean de Dieu, nyuma y’igihe yarabuze ibyangombwa byo kuyikinira.
Muri Kamena umwaka ushize ni bwo Hirwa wahoze akinira Marines FC yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri, ndetse mu birori bya ‘Rayon Sports Day’ byabaye ku wa 15 Kanama iyi kipe iza kumwerekana mu bakinnyi yagombaga kwifashisha muri uyu mwaka w’imikino.
Nyuma yo kugera muri Rayon Sports cyakora cyo haje kuvuka ibibazo byerekeranye n’uko yavuye muri Marines FC, bijyanye no kuba yari yarageze muri iyi kipe y’i Rubavu nk’intizanyo ya Intare FC.
Uyu mukinnyi ubwo yajyaga gushaka ibyangombwa bimurekura burundu ngo atangire akazi ke muri Rayon sports, yarabyimwe nyuma yo gusanga agifite amezi atatu muri Intare FC.
Akibimenya yafashe icyemezo cyo kwandikira ubuyobozi bwa APR FC ariko abwirwa ko ibyo yakoze bitari bikwiye.
Byavuzwe ko Hirwa yamenyeshejwe ko ibyo yakoze bitari bikwiye kandi ko nta byangombwa ari buhabwe kuko agifite amasezerano y’ikipe.
Amakuru kuri ubu avuga ko Hirwa Jean de Dieu usanzwe akina mu mutima wa defense yamaze gusinyishwa na APR FC, nyuma yo kumvikana na Rayon Sports yemeye kugurisha amasezerano ye.
Nta gihindutse byitezwe ko Hirwa azakinira iriya kipe y’Ingabo z’Igihugu ubwo imikino yo kwishyura ya shampiyona izaba isubukuwe muri uku kwezi, nyuma y’uko Intare na APR FC bagiranye ubwumvikane.


