Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports, Aruna Moussa Madjaliwa akomeje kubura mu myitozo y’iyi kipe.
Uyu mukinnyi utameranye neza n’ikipe ya Rayon Sports, akomeje kubura mu myitozo nyuma yo guhura n’ikibazo cy’imvune akivuza muri gakondo nk’uko umutoza we yabitangaje.
Mu munsi yashize nibwo uyu mukinnyi yabwiye itangazamakuru ko yavunitse maze Rayon Sports ikanga kumuvuza kugeza aho yivuje ku giti cye.
Nyuma yo kuvuga ibyo, umutoza mukuru wa Rayon, Julien Mette yamushinjije kwivuza mu buryo bwa magendu butagize icyo bumumarira ku mvune ye.
Icyo gihe Aruna Moussa Madjaliwa yavugaga ko yakize gusa umutoza we yamubwiye ko atari yakira kuko atari yarivuje mu buryo busanzwe buvurwamo abakinnyi.
Umutoza yamubwiye ko atazigera amukoresha mu kibuga batari babanza kumucisha mu cyuma kugira ngo barebe niba yarakize neza nk’uko yabivugaga.
Ibyo byabaye ubwo Rayon Sports yiteguraga umukino yatsinzwe na APR FC muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.
Kuri ubu icyumweru kirirenze uyu mukinnyi atagaragara mu myitozo ya Rayon Sports aho hibazwa aho yaba yaragiye bikaba ihurizo.
Rayon Sports yakomeje imyitozo gusa uyu mukinnyi we ntabwo akiyigaragaramo nk’abandi bakinnyi.
Si ubwa mbere uyu mukinnyi abuze mu myitozo ya Rayon dore ko mu ntangiriro z’uyu mwaka, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavuze ko butazi aho ari.
Ubwo Aruna Moussa Madjaliwa yagarukaga ku byo kubura kwe, yaje ahitira mu itangazamakuru ashinja ubuyobozi bwa Rayon Sports kutamuvuza bwarangiza bukamufata nk’uwataye akazi kandi yari yaravunitse.
Aruna Moussa Madjaliwa akomoka muri Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gusa akinira u Burundi. Akaba akina mu kibuga hagati muri Rayon Sports yasinyiye amasezerano y’imyaka ibiri muri 2023 nyuma yo kuva muri BUMAMURU FC y’i Burundi.


