Rayon Sports yafashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsindira Rwamagana City ku itara

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Rayon Sports yafashe by’agateganyo umwanya wa mbere muri shampiyona, nyuma yo gutsinda Rwamagana City ibitego 2-0 kuri uyu wa Gatatu.

Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda yari yakiriye Rwamagana City, mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona wabereye ku matara ya Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umukino byanga bikunze iyi kipe y’umutoza Haringingo Francis yasabwaga gutsinda, kugira ngo ihigike Gasogi United yari yafashe umwanya wa mbere ubwo yatsindaga Bugesera FC igitego 1-0.

Rayon Sports yatangiye shampiyona itsinda amakipe ya Rutsiro FC na Police FC, mu gice cya mbere cy’umukino yagowe cyane na Rwamagana gusa ikirangiza iri imbere n’igitego 1-0.

Ni igitego cyatsinzwe n’umunya-Uganda Mussa Esenu, ku mupira Muvandimwe JMV yanagiye Mbirizi Eric na we wahise uwutera n’umutwe; mbere yo gusanga Essenu wahise usimbuka akawutereka mu izamu n’umutwe.

Rayon Sports yashimangiye intsinzi ku munota wa 53 w’umukino ibifashijwemo n’umunya-Kenya Paul Were, ku mupira yahawe na Essomba Willy Onana wabanje gukusanyiriza hamwe abakinnyi b’inyuma ba Rwamagana City.

Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports iyobora shampiyona by’agateganyo n’amanota 9, dore ko nta mukino n’umwe iratakaza kuva shampiyona itangiye.

Rayon Sports irarusha amanota abiri Gasogi United iyikurikiye ku mwanya wa kabiri n’amanota arindwi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *