Rayon Sports yagiye guhahira muri Senegal

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka ubutitsa nyuma y’uko bimaze kumenyekana ko yamaze kumvikana n’abanyamahanga bandi bashya babiri bigiye kuza kuyifasha kuzitwara neza muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda iteganyijwe muri Kanama.

Ihereye inyuma Rayon Sports yumvikanye na myugariro w’Umunya- Sénégal witwa Youssou Diagne wakinaga muri Ittihad Zemmouri de Khémiss yo muri Maroc.

Si inyuma gusa Rayon Sports iri kwiyubaka kuko yamaze no kumvikana na Rutahizamu ukomoka muri Senegal Fall Ngagne wakiniraga FK Viagem Příbram yo muri Repubulika ya Tchèque.

Amakuru yemeza ko aba bakinnyi bibiri bari muri Batatu Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yatangaje mu cyumweru gishize ko bategereje.

Fall Ngagne ni rutahizamu w’imyaka 24 ureshya na metero 1.84 wakiniriga FK Viagem Příbram yo muri Repubulika ya Tchèque, ni mu gihe Youssou Diagne we ari myugariro w’imyaka 27 upima metero 1.85 wakinaga muri Ittihad Zemmouri de Khémiss yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Maroc.

Biteganyijwe ko aba bakinnyi bombi bagera mu Rwanda mu rukerera rwo ku wa Kabiri, tariki 30 Nyakanga 2024 ndetse bakanashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *