Rayon Sports yahagamwe na Espoir FC mbere yo kwakira Kiyovu Sports

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Rayon Sports yaguye miswi na Espoir FC y’i Rusizi igitego 1-1, mbere y’uko yakira Kiyovu Sports mu mukino utegerejwe na benshi uzaba mu mpera z’icyumweru gitaha.

Rayon Sports yari yakiriye Espoir FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona.

Espoir FC yafunguye amazamu ku munota wa 14 w’umukino ibifashijwemo n’Umurundi Ndikumana TrĂ©sor kuri penaliti.

Ni ku mupira Mbonyumwami Taiba usanzwe ari umuhungu w’umutoza Gatera Musa yinjiranye mu rubuga rw’amahina, Habimana Hussein ‘Eto’o’ yari yasize ahita amutereka hasi.

Rayon Sports yashoboraga kwishyura iki gitego ku munota wa 20 w’umukino ubwo Kevin Muhire yahaga umupira Ishimwe Kevin warebanaga n’izamu, ateye umupira uca hanze gato y’izamu.

Byasabye umunota wa 41 w’umukino ngo Rayon Sports yishyure igitego yari yatsinzwe biciye k’Umugande Mussa Essenu, nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Ishimwe Kevin wari wabanje gucenga ab’inyuma ba Espoir FC.

Mbere gato y’uko igice cya mbere cy’umukino Rayon Sports yabonye coup-Franc yashoboraga kuvamo igitego cya kabiri, gusa Kwizera Pierrot ayiteye umupira ugarurwa n’igiti cy’izamu.

Igice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe no gusatirana ku mpande zombi, gusa uburyo bwagiye buboneka abakinnyi b’impande zombi bananirwa kububyaza umusaruro.

Ubukomeye ni ubwo ku munota wa 69 w’umukino ubwo Nizigiyimana Karim ‘Mackenzie’ yahaga umupira Musa Esenu wari imbere y’izamu rirangaye, gusa uyu Mugande awutera hanze y’izamu.

Rayon Sports yabonye ubundi buryo bukomeye ku munota wa 82 w’umukino ubwo Kwizera Pierrot yarekuraga ishoti riremereye, birangira umupira ukuwemo n’umunyezamu Jean Paul wa Espoir FC.

Ni na ko byongeye kugenda ku munota wa 90 n’uwa 92 ubwo Muvandimwe JMV na Kevin Muhire babonaga uburyo bwo gutsinda ibitego gusa ntibabubyaza umusaruro.

Kunganya na Espoir FC byatumye Rayon Sports igumana umwanya wa kane n’amanota 35, irushwa rimwe na Mukura VS iyiri imbere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *