Umukinnyi wo hagati ukomoka muri Mali, Souleymane Daffé wumvikanye na Rayon Sports yasesekaye i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Gashyantare 2025.
Akigera i Kigali, uyu mukinnyi yatangaje ko yiteguye gufasha iyi kipe kugera ku ntsinzi no gutwara ibikombe.
Daffé wakiniye AS Real de Bamako na Salitas FC, yakiriwe n’abayobozi ba Rayon Sports barimo Umuvugizi Ngabo Roben na Perezida w’Abafana, Muhawenimana Claude.
Daffé yavuze ko asanzwe azi amateka ya Rayon Sports kandi ko yiyemeje kuyifasha gutsinda.
Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yiyongereye ku bandi bashya barimo Adulai Jaló, Assa Inah Innocent na Biramahire Abeddy, mu gihe Rayon Sports yitegura kwishyura imikino ya Shampiyona.
Ku Cyumweru, tariki ya 9 Gashyantare 2025 izakira Musanze FC kuri Kigali Pelé Stadium. Kugeza ubu, iri ku mwanya wa mbere n’amanota 36, irusha atanu APR FC ya kabiri.


