Rayon Sports yamaze kubona ba Kapiteni bashya

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyiraho ba Kapiteni bayo bashya, mbere yo gutangira umwaka utaha w’imikino wa 2022/23.

Murera nta Kapiteni yari ifite nyuma yo gutandukana na Kevin Muhire wari ufite izi nshingano wamaze kwerekeza Al Yarmouk FC yo mu cyiciro cya Kabiri mu gihugu cya Kuwait.

Ni ikipe kuri ubu itozwa n’umunya-Portugal Jorge PaixĂŁo wahoze amutoza muri Rayon Sports.

Amakuru avuga ko myugariro Rwatubyaye Abdul iyi kipe iheruka gusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri ari we wamaze kugirwa Kapiteni wayo mushya.

Big Shark nk’uko bakunze kumwita azaba yungirijwe n’Umurundi Ndizeye Samuel nka Kapiteni wungirije cyo kimwe na Mugisha François ‘Master’ wagizwe Kapiteni wa Gatatu.

Nta gihindutse aba bayobozi bashya b’abakinnyi ba Rayon Sports bazamurikwa ku Cyumweru tariki ya 14 Kanama bazamurikirwa itangazamakuru.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Rayon Sports yamaze kubona ba Kapiteni bashya
    Nitwa Rukundo Elias nishimiye ko rwatubyaye abaye capiteni,numukinnyi Uzi akamaro ka vestiere,azabikora.

  2. Rayon Sports yamaze kubona ba Kapiteni bashya
    Nitwa Rukundo Elias nishimiye ko rwatubyaye abaye capiteni,numukinnyi Uzi akamaro ka vestiere,azabikora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *