WhatsApp Image 2025-02-19 at 16.12.04_cc53fc8b

Rayon Sports yambuwe ikibuga cy’imyitozo

Sangiza iyi nkuru

Ikigo gikora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL cyamaze kwandikira Rayon Sports kiyimenyesha ko cyafunze ikibuga cyayo cy’imyitozo giherereye mu Nzove.

Ibi byatewe n’ibyo SKOL itumvikanaho n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, aho iyi kipe ishinjwa kwica amasezerano bari bafitanye.

Amakuru avuga ko impamvu nyamukuru ari umufatanyabikorwa mushya mu mikino y’amahirwe, umaze iminsi akorana na Rayon Sports mu buryo butanyuze SKOL nk’umuterankunga mukuru.

Iki kibazo cyatumye Rayon Sports y’abagore itabasha gukora imyitozo mu gitondo, ndetse n’ikipe y’abagabo nayo ntiyabashije gukorera imyitozo mu Nzove, mu gihe yitegura umukino izakina na Amagaju FC.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Rayon Sports ntiburagira icyo butangaza kuri iki kibazo. Gusa, abafana n’abakunzi b’iyi kipe batewe impungenge n’ingaruka ibi bishobora kugira ku mikorere y’ikipe muri iyi minsi y’imikino ikomeye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *