Ikipe ya Rayon Sports FC yasinyishije umuzamu mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cy’Umurundi, Ndikuriyo Patient.
Kuri uyu wa Kabiri taliki 2 Nyakanga 2024 nibwo ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Ndikuriyo Patient wari usanzwe ari umuzamu w’Ikipe y’Amagaju FC.
Rayon Sports yasinyishije imyaka ibiri uyu muzamu nyuma yo kugura amasezerano y’umwaka umwe yari afite mu Amagaju FC.
Bitangazwa ko uyu mukinnyi yaguzwe miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda aho arazigabana n’ikipe ya Amagaju FC yari agifitiye amasezerano y’umyaka umwe.
Ndikuriyo aratwara miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse azajya ahembwa n’umushahara w’ibihumbi 800 nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru by’i Burundi.
Mu mwaka w’imikino wa 2022/2023, Ndikuriyo yafashije Bumamuru y’i Burundi kwegukana igikombe cya Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Burundi ndetse anahembwa nk’umuzamu mwiza.
Nyuma y’uwo mwaka yahise aza gukina mu Rwanda aho yigaragaje mu ikipe y’Amagaju ni uko maze bitumye Rayon Sports ihata imugura mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere. 


