img_6821

Rayon Sports yatandukanye n’umutoza Ferry

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gutandukana n’Umufaransa Bruno Ferry wari umaze igihe gito ari umutoza wayo mukuru.

Iyo kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yatangaje ko yo n’uriya mutoza batandukanye “ku bwumvikane bw’impande zombi”.

Ferry yari umutoza wa Murera kuva mu mezi atatu ashize.

Rayon Sports na we batandukanye, nyuma yo kugorwa no kubona umusaruro muri shampiyona y’u Rwanda, n’ubwo yaherukaga kuyigeza muri ½ cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro asezereye Police FC kuri Penaliti 4-2.

Ferry yatoje Rayon Sports imikino 16, atsinda itanu, icyenda arayinganya harimo n’itandatu iheruka, na ho indi ibiri arayitsindwa.

Nyuma yo gutandukana na Gikundiro, iyo kipe isigaranywe n’umutoza wungirije, Lomami Marcel, ari na we uzayitoza mu mukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona y’u Rwanda uzayihuza na Gasogi United FC, ku wa 22 Werurwe 2026.

Bruno Ferry yasize Rayon Sports ku mwanya wa gatanu muri shampiyona n’amanota 39, irushwa 10 na APR FC ya mbere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *