Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha umukinnyi ukina hagati mu kibuga witwa Lahssaine Ayoub wakiniraga ikipe ya Raja Casablanca.
Uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko yasinyiye Rayon Sports nk’intizanyo, binyuze mu masezerano y’ubufatanye iyi kipe ifitanye n’iriya kipe ikunzwe kurusha izindi muri Maroc.
Rayon Sports yemeje ko Ayoub yamaze gusinyisha yazamukiye mu ngimbi z’ikipe ya Raja Casablanca.
Ku wa 19 Nyakanga ni bwo Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye n’ikipe na Raja Casablanca.
Ni amasezerano y’imyaka itanu yashyizweho umukono na Uwayezu Jean Fidèle ku ruhande rwa Rayon Sports na Rachld Benbrahim El Andaroussi ku ruhande rwa Raja.
Amasezerano impande zombi zasinyanye arimo ayo gusangizanya ubunararibonye, ubumenyi n’ibikorwa remezo bya Siporo ndetse no gufatanya mu kuzamura abakinnyi bakiri bato.
Perezida wa Rayon Sports n’uwa Raja kandi basinyanye amasezerano yo kugurana no guhanahana abakinnyi babigize umwuga, gutegura imikino ya gicuti y’amakipe yombi ikabera mu Rwanda no muri Maroc ndetse no gukoresha ikoranabuhanga mu mupira w’amaguru.
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yavuze ko nka Rayon Sports bishimiye kugirana ubufatanye n’iriya “kipe y’ikinyejana”, ashimangira ko buriya bufatanye ari intambwe ikomeye Rayon Sports iteye ku bw’iterambere no gukura byayo.
Yunzemo ati: “Turizera ko ubu bufatanye buzagirira inyungu abakinnyi, yaba abakuru, abakiri bato, abatoza n’abafana.”
Rachld Benbrahim El Andaroussi we yavuze ko ikipe ye yishimiye kugirana ubufatanye na Rayon Sports, yungamo ko ari inzira nziza yo guhuriza hamwe abanya-Maroc n’Abanyarwanda.


