Rayon Sports FC yakemuye ikibazo cy’ubusatirizi nyuma yo gusinyisha Habimana Yves wakiniraga Rutsiro FC, imutanzeho miliyoni 8 Frw kugira ngo igure amasezerano y’umwaka umwe yari asigaranye.
Iyi kipe y’Ubururu n’Umweru ikomeje kwiyubaka mu rwego rwo kwitegura amarushanwa arimo na CAF Confederation Cup.
Uko gushakisha abakinnyi bashya byaje nyuma y’uko Biramahire Abeddy wari mu mishinga yayo yerekeje muri ES Sétif yo muri Algeria.
Habimana Yves, yageze muri Rutsiro FC avuye muri Gorilla FC mu ntangiriro za shampiyona ya 2024/25, aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.
Umwaka we wa mbere warangiye atsindiye iyi kipe ibitego umunani, bimufasha kugaragara nk’umukinnyi w’ingenzi ku isoko ry’igura n’igurishwa.
Umunyamabanga Mukuru wa Rutsiro FC, Bikorimana Gerard, yemeje ko impande zombi zumvikanye, ashimangira ko ibisigaye ari ibiganiro bya Habimana na Rayon Sports ku masezerano ye mashya.


