Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere (RDB) rwayoboye inama y’Inteko Rusange idasanzwe y’abanyamigabane badacana uwaka ba kampani ya SDU (Special Drivers United) Ltd itanga serivisi yo gutwara abantu n’ibintu.
Iyi nama yabereye mu cyumba cy’inama cya Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Vincent Pallotti, i Gikondo mu karere ka Kicukiro kuri uyu wa 11 Ukuboza 2022.
Ni inama yakerewe bitewe n’impamvu zirimo: kuba abanyamigabane ari bo babanje kwemererwa kwinjira, bikaba byabaye ngombwa ko buri umwe ahamagarwa harebewe ku rutonde, ndetse no kuba habaye impaka zishingiye ku kuba abanyamakuru bakwemererwa kuyikurikirana cyangwa ntibemererwe.
Ku ngingo yerekeye ku banyamakuru, Léon Kayigi Kajuga wari uhagarariye Umwanditsi Mukuru wa RDB yafashe umwanzuro w’uko bemererwa gukurikirana iyi nama, nyumva yo kumva ibisobanuro by’impande zombi; urwabyifuzaga n’urutabyifuzaga.
Umurongo w’ibiganirwaho Umwanditsi Mukuru wa RDB, Kayibanda Richard, yari yateguye uyu munsi wari werekeye ku kibazo gishingiye ku mubare w’abanyamigabane ndetse n’abakuwemo bavuga ko barengana.
Mu mwanya w’ibitekerezo, abanyamigabane ba SDU bibukiranyije amabwiriza n’amategeko bishyiriyeho mu nama y’Inteko Rusange, by’umwihariko ku kigenderwaho kugira ngo umwe abe yakurwamo n’igihe biba bitemewe, banasaba intumwa y’Umwanditsi Mukuru inyunganizi.
Sibomana Jean wari Perezida wa Komite Ngenzuzi muri SDU, yavuze ko Inama y’Ubutegetsi yamukuye ku rutonde rw’abanyamigabane ba kampani mu buryo bunyuranyije n’ubwemeranyijweho n’abanyamigabane mu nama yabaye mu mwaka w’2020 kandi ngo si we gusa.
Yagize ati: “Twebwe twakoze Inteko Rusange ku itariki 10/10/2020, twemeranya ibijyanye no gukura abantu ku rutonde rwa RDB batujuje umugabane w’ibihumbi 100 byibura umwe. Kwiyandikisha akaba yariyandikishije, akishyura n’ibihumbi 100 bitarenze ku itariki 28/02/2020. Mu kwezi kwa 10 dukora inama yabereye kuri Olympic, twanzura ko abantu batujuje ibihumbi 100 yuko inama y’Inteko Rusange yo ku itariki 29/12/2019 yari yabyanzuye ko umuntu uzageza ku itariki 28 y’ukwezi kwa 2 ataruzuza umugabane w’ibihumbi 100 azakurwa ku rutonde rwa RDB, hakandikwamo abantu bujuje ibyangombwa.”
Yakomeje ati: “Inama y’Ubutegetsi iragenda abantu bose 1/2 bagikuraho, ihereza RDB inyandikomvugo mpimbano itandukanye n’inyandikomvugo nyayo twakoze mu Nteko Rusange, hasigaramo abantu 132, niba ari 139 muraza kumfasha. Abanyamigabane tumaze kubibona, dutangira kubaza uburenganzira bwacu kuko nanjye ntabwo nisanze kuri urwo rutonde rwanditswe ku itariki 26/11/2020. Nureba ku itariki 26/11 ntabwo uri bunsangeho, nureba kuri 5/02/2021 urasangaho. Ese nari navuyeho bigenze bite? Nsubiraho bigenze bite?”
Mukamukiga Espérance wari umujyanama mu by’amategeko mu nama y’ubutegetsi, we yasobanuye ko yazize kuba yarabangamiraga imyanzuro yayo yemeza ko itabaga yubahirije amategeko.
Ati: “Ntabwo nagombaga kwemera ikinyuranyije n’itegeko, nkababwira ko ntemeranyijwe na cyo, nkabyandikaho. Bagiye kumfatira icyemezo, baranyirukana ngo ni uko ntemeranyijwe na bo. Ni icyo nazize, ntabwo ari irindi kosa nazize, narababangamiye muri make. Kandi nababwiye ko ntashobora kujya hejuru y’itegeko. Ni icyo nazize.”
Kayigi yasubije Mukamukiga ko Inteko Rusange ifite uburenganzira bwo kumusubiza ku nshingano yahozemo cyangwa ikamukuraho burundu. Ati: “Urwo rubanza ntabwo turujyamo none aha, ubwo Inteko Rusange ifite n’uburenganzira bwo kongera ikagusubizaho cyangwa ikongera ikagukuraho.”
Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya SDU, Sibomana Jovithe, yasubije ko batafashe icyemezo cyo kwirukana Mukamukiga, ngo ahubwo baramuhagaritse, bakaba bateganya gushyikiriza Inteko Rusange uyu mwanzuro kugira ngo iwufateho icyemezo, yongeraho ko iki kibazo cyagejejwe mu rukiko.
Sibomana ati: “Twavuze yuko uriya mumama tumuhagaritse ntabwo twamwirukanye. Tuzamushyikiriza Inteko Rusange, tukayigaragariza uburyo abangamira Inama y’Ubutegetsi, noneho yo ikamufatira umwanzuro kandi uwo mwanzuro wafashwe icyo gihe waregewe urukiko, ko urukiko ruwutesha agaciro. Turacyategereje n’ikizava no mu rukiko.”
Ku kijyanye n’amanyanga avuga ku rutonde rw’abanyamigabane, Jovithe yavuze ko abanyamigabane barimo n’abari barirukanwe bose bari ku rutonde, ndetse n’imigabane yabo iri hagati y’itatu n’itandatu igaragara, asobanura uburyo butandukanye yishyuwemo.
Yagize ati: “Uyu munsi dufite urutonde mwese muriho, n’imigabane yanyu. Ibigendanye n’iriya migabane 20 bavuze, murabyibuka mu nama yo mu kwezi kwa Gatanu 2019, ku itariki 26 muri Olympic, mubyibuke twarabisobanuye. Tugeze mu kwezi 12, murabyibuka hari uburyo butatu bwabayeho muri kampani bwo kwishyura imigabane, hari abishyuye cash kuri konte za kampani mbere y’itariki 28 z’ukwezi kwa Kabiri, ari bo na ngenzuzi ivuga ko ari bo banyamigabane ba nyabo.”
Yakomeje asobanura ko hari abishyuye hakoresheje inyemezabwishyu z’akazi. Ati: “Hari umwanzuro w’iyo nama y’Inteko Rusange yo ku itariki 29/12/2019 wavugaga ko umuntu wese utarabona amafaranga y’ubwishyu aza muri kampani agahabwa akazi, hanyuma, ntabwo ibyo ndi kubihimba, abo twavuganye barahari. Noneho hari abantu ba gatatu, ku itariki 28 deadline ibafashe, hari ku mugoroba. Baje birukanka n’amafaranga mu ntoki, bayazana kuri kampani, bahabwa amaresi.”
Na none ati: “Ayo mafaranga yagaragajwe mu nama y’Inteko Rusange yabereye kuri Olympic, agaragaza icyo yakoze, ayasagutse agaragaza bordereau yayo, uko yajyanwe kuri banki. Ibyo bintu murabyibuka. Ubwo rero ibigendanye n’uburyo abantu bishyuye imigabane, rwose muyobozi, niba unabishaka dufite hano mu mashini supporting documents zabyo.”
Ku musozo w’inama, Kayigi usanzwe ari umusesenguzi mu bijyanye n’amategeko agenga ishoramari muri RDB yasabye impande zidahuza muri SDU kwitoranyamo abazazihagararira mu bazajya kuri uru rwego bagasobanura imiterere y’ibibazo bafite mu iperereza rwatangiye, ariko kwitoranya birabananira.
Yafashe umwanzuro w’uko RDB ari yo izajya yihamagarira abanyamigabane ishaka, ikababaza amakuru, hanyuma ikazafata umwanzuro nyuma yo kubona amakuru mpamo ku bibazo biri muri iyi kampani. Gusa yashimangiye ko uru rwego ruzashingira ku mabwiriza n’amategeko yashyizweho n’abanyamigabane ba SDU.
Yagize ati: “Turashaka baduha amakuru twebwe; ubu turi mu iperereza. Okay, umwanzuro dufashe, twebwe nka RDB tugiye kwiga ku kibazo, tuzajya dutumira uwo dushaka. Ibya komite bivuyeho, ko twamaze kubabona se! Reka mbabwire, n’undi ushaka azatuzanire amakuru, noneho turaborohereje.”
Abanyamigabane ba SDU bemeranyije ko bazongera guhurira mu nama y’Inteko Rusange muri Mutarama 2023, bakazaganira ku bindi bibazo.







