Abantu 14 biciwe mu ijoro ryo kuwa Gatandatu ushize mu gitero abantu bitwaje ibirwanisho bagabye mu gasantere ka Rubaya, muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri abo bantu 14 bapfuye, harimo abagore batatu, n’umwana umwe w’imyaka 5 nk’uko byatangajwe na sosiye sivile ya Rubaya. Iyi ikomeza ivuga yanabaruye inkomere 13 zirimo umusirikare umwe wa FARDC, zikaba zahise zijyanwa ku Bitaro Bikuru bya Kirotse, hafi ya Sake cyangwa ku Bitaro bya Masisi.
Iyi nkuru dukesha Radio Okapi irakomeza ivuga ko amabandi yitwaje imbunda n’imihoro yinjiye mu gace ka Kasura ko muri Rubaya kuwa Gatandatu ahagana saa 18h, bakamara amasaha byi9buze abiri ku muhanda wa Mutera mbere yo kuhava.
Amakuru akomeza avuga ko inzego z’umutekano zageze muri iki gice mu gitondo cyo ku Cyumweru batangiye iperereza ngo hamenyekane abo bagizi ba nabi, mu gihe icyemezo cy’umushinjacyaha gitegerejwe mbere y’uko imirambo y’abishwe ishyingurwa.
Sosiye sivile ya Rubaya ikaba yasabye abayobozi ba Congo kongera umutekano muri iki gice gikunze gucukurwamo amabuye y’agaciro, bivugwa ko hashize nk’amezi atatu insoresore zigera kuri 300, zakoraga mu birombe bihari, zirukanwe n’abazikoreshaga.


