Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), kuri uyu wa 12 Mata 2021 yashyizeho abagize Guverinoma y’Ihuriro Ryera (Union Sacrée) bigaragara ko irimo umubare muto ugereranyije n’isanzweho, ndetse n’ubwiyongere bw’abagore n’abakiri bato.
Iyi Guverinoma igizwe na ba Visi Minisitiri w’Intebe bane, Abanyamabanga ba Leta, ba Minisitiri na ba Visi Minisitiri, bose hamwe ni 56.
Muri ba Visi Minisitiri w’Intebe harimo:
- Me Daniel Aselo Okitakoy ushinzwe umutekano w’imbere n’ibikorwa bya gasutamo.
- Eve Bazaiba ushinzwe ibidukikije.
- Aimé Boji ushinzwe ingengo y’imari.
- Jean Pierre Lihau ushinzwe umurimo.
Muri ba Minisitiri harimo:
- Nicolas Kazadi wagizwe Minisitiri w’Imari.
- Mbugani Jean Jacques wagizwe Minisitiri w’Ubuzima.
- Chérubin Okende wagizwe Minisitiri w’Ubwikorezi n’Itumanaho.
- Gilbert Kabanda wagizwe Minisitiri w’Ingabo.
- Patrick Muyaya wagizwe Minisitiri w’Itangazamakuru n’Umuvugizi wa Guverinoma.
- Nzinga Desiré wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi.
- Minisitiri ushinzwe ubworozi bw’amafi: Bokele Adrien.
- Minisitiri w’Ubukungu: Jean Marie Kalumba.
- Minisitiri w’Inganda: Julien Paluku.
- Gisaro Alexis yagizwe Minisitiri w’ibikorwaremezo n’imirimo rusange.
- Serge Konde yagizwe Minisitiri wa Siporo n’imyidagaduro.
- Christophe Lutunda yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.
- Mutombo Kiesse Rose yagizwe Minisitiri w’Ubutabera.
- Albert Fabrice Puela yagizwe Minisitiri ushinzwe uburenganzira bwa muntu.
80% by’abagize iyi Guverinoma ni bashya. Bivuze ko 20% bari muri Guverinoma iriho ari bo bagarutsemo. Abayigize kandi bari ku mpuzandengo (average) y’imyaka 47 y’amavuko barimo 28% bafite imyaka 40 kumanura. Abagore barimo bari ku kigero cya 27%.
Guverinoma iriho yo yari igizwe n’abantu 66 barimo ba Visi Minisitiri b’Intebe 5. Abagore bayirimo bari ku kigero cya 17%.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


