Abagore bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuga ko batishimiye umubare w’abagore bahawe imyanya muri Guverinoma, uhabanye cyane n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga.
Ku wa 26 Kanama 2019, nibwo hasohotse urutonde rw’abagize Guverinoma, nyuma y’amezi arindwi ashinzwe Perezida Tshisekedi atowe. Mu Baminisitiri 66 bagize Guverinoma, abagore ni 12, bahwanye na 17%.
Ikinyamakuru Actualitecd cyo muri Congo, gitangaza ko ibikubiye mu itegeko Nshinga, ari uko imibare y’abagize Guverinoma hagati y’abagabo n’abagore yakabaye ari 50%.
Kubera iri sumbanya ryagaragaye, imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bw’abagore, Sositeyi Sivile n’ibindi bigo cyangwa se amahuriro yabo, bamaganye bivuye inyuma iri sumbanisha bise irikabije rya Perezida Tshisekedi.
Espérance Kissimbila, ni umuhuzabikorwa w’umuryango ugamije guhuriza hamwe, kuzamura imibereho n’iterambere ku bagore n’abana. Yagize ati “Iyo tuvuga uburinganire byakabaye ari 50 kuri 50, noneho Guverinoma yo iyo ishyizeho 17%, ibi ni amanyanga. Ese mu mashyaka yose ya politiki ni ukuvuga ko nta bagore barimo bashoboye ku buryo byibura abari kujya muri Guverinoma bakabaye ari nka 30%?
Aba bagore badashingiye ku byakozwe cyangwa se ngo nabo bishingikirize ibikubiye mu itegeko nshinga, bavuga ko 17% ari umubare muke cyane, ko byibura niyo Perezida azamura uyu mubare ukaba wagera nko kuri 30% by’abagore muri Guverinoma, byari kuba bihagije.
Basaba bagenzi babo bagiriwe icyizere cyo guhabwa imyanya muri Guverinoma, gufata iya mbere bagakorera ubuvugizi bagenzi babo, uku gusigazwa inyuma kukavaho, Leta ikamenya ko nabo bashoboye.


