RDC: Abakozi 2 b’umuryango Hydraulique Sans Frontières bishwe undi arashimutwa

Sangiza iyi nkuru

Abakozi babiri b’umuryango nterankunga w’Abafaransa, Hydraulique Sans Frontières, muri iyi weekend ishize barishwe undi arashimutwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Mbere.
Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi, OCHA, ukaba wamaganye igitero giherutse gutuma Babura bagenzi babo bakoraga ibikorwa byo gutanga ubutabazi bwihuse, binasaba ko undi mukozi washimuswe ahita arekurwa byihuse nta mananiza.
Hydraulique Sans Frontières ni umuryango ufite icyicaro I Chambéry mu Bufaransa, utera inkunga za tekiniki imishinga y’iterambere mu bihugu. Uyu muryango utegamiye kuri leta ukaba wita cyane ku gutanga amazi meza, kuhira, isuku no gutanga imashini z’amashanyarazi nk’uko urubuga rwawo ruvuga.
Nk’uko bitangazwa na OCHA, ngo icyo gitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana muri Teritwari ya Rutshuru, muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ibibazo by’umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru bikomeje gutera impungenge ari nako bibera imbogamizi imiryango ikora ibikorwa by’ubutabazi ntigere ku bihumbi by’abaturage bakeneye ubufasha nk’uko OCHA ikomeza ivuga.
171227185409 03 peacekeepers killed exlarge 169
Mu mpera z’umwaka ushize, ingabo z’umuryango w’Abibumbye 15 zikaba zarishwe n’abantu bitwaje intwaro muri Kivu y’Amajyaruguru mu gihe izindi 53 zakomeretse mu cyo Loni yise icyaha cy’intambara.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres akaba yarise iki gitero, cyagabwe n’inyeshyamba za ADF, igitero kibi cyagabwe ku ngabo zishinzwe kubungabunga amahoro mu mateka ya vuba.
 
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *