RDC: Abakozi babiri bakuru muri perezidansi baba bafunzwe bazira u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuhuzabikorwa ushinzwe umutekano w’imbere muri Perezidansi ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Didier Baitopala n’umuyobozi wa Protokole, Freddy Kangudia, bafungiye muri Gereza Nkuru ya Makala bazira u Rwanda nk’uko amakuru mediacongo.net ivuga ko yashyizwe ahagaragara na Africanews avuga .

Aya makuru akomeza asobanura ko Umuhuzabikorwa w’urwego rushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Addis Abeba (MNSA), Claude Ibalanky, we afungiwe mu rugo kubera impamvu z’iperereza ririmo gukorwa n’inzego zishinzwe umutekano.

Didier Baitopala na Freddy Kangudia barashinjwa “ikosa riremereye”. Ngo baba barashyize ahagaragara amashusho y’ibanga y’inama yahuje Perezida Tshisekedi n’intumwa ya perezida w’u Burundi. Amashusho ngo serivisi z’u Rwanda zashyize ahagaragara bikarakaza Perezida Tshisekedi.

Umufotozi wo muri perezidansi abo bagabo ngo bakuyeho ayo mafoto we yarekewe kwidegembya kwe akomeje akazi.

Bivugwa ko Didier Baitopala na Freddy Kangudia bakekwaho kuba bafitanye isano iteye amakenga na Kigali, kuri ubu itarebana neza na Kinshasa kubera ikibazo cya M23.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. RDC: Abakozi babiri bakuru muri perezidansi baba bafunzwe bazira u Rwanda
    Dore aho atsinsiwe araterwa akanitera
    Pole sana wa Congomani kazi nyingi kwenu

  2. RDC: Abakozi babiri bakuru muri perezidansi baba bafunzwe bazira u Rwanda
    Dore aho atsinsiwe araterwa akanitera
    Pole sana wa Congomani kazi nyingi kwenu

  3. RDC: Abakozi babiri bakuru muri perezidansi baba bafunzwe bazira u Rwanda
    numuseviri kandi kongo ntabwo yayoborwa numugabo nkuriya

  4. RDC: Abakozi babiri bakuru muri perezidansi baba bafunzwe bazira u Rwanda
    numuseviri kandi kongo ntabwo yayoborwa numugabo nkuriya

  5. RDC: Abakozi babiri bakuru muri perezidansi baba bafunzwe bazira u Rwanda
    Murababaj kuko mutaz ibyomurimo mwebwe nimwitekerezeho nahubundi mwamaz gutsidwa

  6. RDC: Abakozi babiri bakuru muri perezidansi baba bafunzwe bazira u Rwanda
    Murababaj kuko mutaz ibyomurimo mwebwe nimwitekerezeho nahubundi mwamaz gutsidwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *