Abasirikare ba FARDC bane ndetse n’inyeshyamba 12 baguye mu mirwano y’iminsi itatu mu burasirazuba bwa Congo nk’uko byatangajwe n’igisirikare cya leta kuri uyu wa Kabiri.
Iyi mirwano ngo yatangiye ku Cyumweru, yahuje ingabo za leta n’umutwe wa FDLR ufatanyije n’indi mitwe 2 ya Mai-Mai nk’uko byemezwa n’umuvugizi w’ingabo za Congo, Capt. Guillaume Djike ubwo yaganiraga na AFP.
Ubushyamirane bwabereye ahitwa Mpati, mu birometero nk’ijana mu majyepfo y’uburengerazuba bw’umujyi wa Goma. Mu byumweru bitari bicye byari bihise, igipolisi cyari kirukanwe mu biturage bitanu muri icyo gice bihita byigarurirwa n’umutwe wa FDLR ndetse na Mai-Mai, ariko ibikorwa byo kwisubiza ibi biturage bikaba byari bikomeje nk’uko Djike akomeza avuga.
Muri Gashyantare 2015 nibwo igisirikare cya Congo cyatangije ibikorwa byo kurwanya uyu mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda, ariko kugeza ubu nta kintu kigararagara ibi bikorwa byo kurwanya uyu mutwe byagezeho cyane ko uyu mutwe ugifite ibirwanisho kandi ukaba ukomeje ibikorwa byawo by’ubugizi bwa nabi ukorera abaturage.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



