Perezida Felix Tshisekedi yihanganishije abegereye abantu bahitanwe n’impanuka ya gari ya moshi yabereye ahitwa Kitenta, Teritwari ya Lubudi, mu Ntara ya Lualaba nk’uko yabitangaje kuri twitter ye kuri iki Cyumweru.
Umwe mu begereye Perezida Tshisekedi ati “Perezida wa Repubulika yakiranye n’akababaro kenshi amakuru y’urupfu rw’abanyagihugu 75 n’abandi benshi bakomeretse mu mpanuka ya gari ya moshi yabereye I Kitenta, muri Teritwari ya Lubudi muri Lualaba. Umukuru w’Igihugu kubw’ibyo yihanganishije abagereye abagizweho ingaruka.”
Ibiro Ntaramakuru bya Congo, ACP, bivuga ko abantu 75 bapfuye, 125 barakomereka barimo 28 bakomeretse bikabije bajyanwa ku bigo nderabuzima byabugenewe nk’uko imibare ya nyuma y’impanuka yo kuwa Kane ya gari ya moshi itwara ibicuruzwa ya Sosiye y’Igihugu y’inzira za Gari ya Moshi ya Congo (SNCC) ivuga .
Iyi mibare ya nyuma yashyizwe ahagaragara ku Cyumweru na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’intara ya Lualaba, Déodat Kapenda Wa Kapenda nyuma yo kugera ahabereye impanuka.


