RDC: Abanya-Afurika y’Epfo barindiwe umutekano hikangwa ko bakorerwa urugomo

Sangiza iyi nkuru

Komiseri wa Polisi mu mujyi wa Kinshasa, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Général Sylvano Kasongo, yavuze ko ahari ibikorwa by’ubucuruzi by’abaturage bo muri Afurika y’Epfo ndetse n’Ambasade harindiwe umutekano by’umwihariko.

Général Kasongo, avuga ko kuva kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2019, mu mujyi wa Kinshasa, ahatuye abadipolomate baturuka muri Afurika y’Epfo n’ahandi hari ibikorwa byabo ko harinzwe, ngo byakozwe hirindwa ko bakorerwa urugombo rutwikiriwe n’imyigaragambyo yamagana ihohoterwa ririmo gukorerwa abanyamahanga muri Afurika y’Epfo.

Yagize ati “Mu gitondo cya kare, umutekano wakajijwe hagamijwe kurinda inyungu za Afurika y’Epfo: Vodacom, Shoprite, ambasade n’abayikoreramo,…”

Nk’uko ikinyamakuru Actualitecd kibitangaza, ngo ku wa Kane tariki ya 5 Nzeri, abantu 16 batawe muri yombi bashaka kwiba iguriro rusange (Supermarché) ya Sohprite.

Ati “Byibura abantu batatu bari baje gusahura no guteza impagarara, ntabwo imyigaragambyo ikorwa nijoro, abantu 16 nibo twafashe,… Ntabwo twakwemera ubusahuzi mu gihugu cyacu.”

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, atangaza ko ari abanyamahanga 10 bamaze kwica n’abaturage be muri iki cyumweru.

Abaturage b’iki gihugu bahohotera abanyamahanga bavuga ko aribo babatwara akazi, bakabateza ubushomeri n’ibindi.

Atangaza ko abantu 423 bo mu Ntara ya Gauteng , bamaze gutabwa muri yombi bashinjwa kuba inyuma y’ubu bugizi bwa nabi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *