Ubwoko bw’Abanyamulenge n’ubw’ Abanyindu, yombi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakozanyijeho abantu babiri bahaburira ubuzima.
Iyi mirwano yabereye mu Ntara ya Kivu y’Epfo, mu Karere ka Fizi, amakuru aturukayo avuga ko izo ntambara zahitanye abantu babiri ku Cyumweru tariki ya 5 Gicurasi 2019, abandi bata ingo zabo barahunga.
Nk’uko BBC ibitangaza, Umuvugizi w’igisirikare cya FARDC muri Kivu y’Epfo, Capt Dieudonne Kasereka, avuga ko ari gukozanyaho gusa hagati y’ayo moko, igipolisi ngo akaba ari cyo kirimo guhosha iyo mishyamirano.
Yagize ati “Ntabwo tuzi niba imirwano yakomeje kuko dutegereje icyegeranyo, polisi nitubwira ko ibibazo byayirenze ubwo natwe turinjira mu kibazo, nikitubwira ko cyananiwe tugomba gutabara twitwaje intwaro”.
Yakomeje avuga ko cyane cyane Polisi n’abanyapolitiki aribo baba bagomba kwinjira mbere y’ingabo mu bibazo nk’ibi by’amoko. Ati “Twebwe nta kimenyetso tugaragarizwa ko igipolisi cyananiwe kubikemura, bananiwe nibwo batwiyambaza tukinjira mu kibazo”.
Capt Dieudonne Kasereka yahakanye amakuru avuga ko intwaro zikoreshwa n’inyeshyamba zo muri Kivu y’Amajyepfo ziva mu Burundi, akavuga ko nta makuru bafite abihamya.


