Urukiko rw’i Bunia muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa 23 Nzeri yafunguye abantu 9 bari bamaze iminsi 4 bafunze bazi kwigaragambya.
Ku wa kabiri tariki ya 19 Nzeri, nibwo abantu 11 bari batawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano, bari batangiye ibikorwa byo kwigaragambya bibuka abaturage bishwe n’inzego za Leta zishinzwe umutekano, bishwe umwaka ushize ubwo bamaganaga Perezida Kabila ngo ave ku buyobozi ubwo manda ye yari irangiye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uwabunganiraga mu mategeko, Me Augustin Yaongonda yatangarije Jeune Afrique, ko mu bari bafashwe, hari harimo abagore 3, babiri bahise bafungurwa bukeye kubera ibibazo by’uburwayi.
Yagize ati “ kuri uyu wa Gatandatu abantu 9 bigaragambyaga bari bafunzwe kuva ku wa 19 Nzeri, bafunguwe, nta guhungabanya umutekano byabaranze” .
Imyigaragambyo yabaye ku wa 19 na 20 Nzeri 2016, yahitanye abagera kuri 53 barimo abasivili 49 n’abapolisi 4, Umuryango w’Abibumbye watangaje ko abo bantu bishwe abandi bagafungwa bashaka kugaragaza ibitekerezo byabo mu bice bitandukanye by’iki gihugu, ubwo bigaragambyaga bamagana ku buyobozi Perezida Kabila.
Mu mwaka wa 2001 nibwo Perezida Kabila yatangiye kuyobora RDC, manda ye ya kabili yarangiye ku wa 20 Ukuboza 2016, ari na byo abaturage bigaragambirizaga basaba ko yarekura ubuyobozi.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com


