RDC: Abarinzi ba pariki bahanganye n'ubwoko bw'abasangwabutaka (Pygmées)

Sangiza iyi nkuru

Mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Congo, abarinzi ba pariki ya Kahuzi-Biega bamaze igihe bugarijwe n’ubwoko bw’abasangwabutaka (Pygmées) buvugwaho kuba ari bwo bwabaye mbere ku butaka bw’iki gihugu.

Aba basangwabutaka bavuga ko bashaka gusubira mu mashyamba kuko ari bwo butaka bwabo bwa gakondo.

Muri uyu mwaka ho bakajije umurego bashaka ko icyifuzo cyabo cyasubizwa. Bateye kamwe mu duce tw’iyi pariki kuko ngo ni akabo.

Media Congo dukesha aya makuru yatangaje ko nyuma y’umwanzuro wafashwe wo kubahiga ariko ntibishoboke, nta zindi ngamba zakurikiyeho.

Hubert Mulongoy, umuyobozi  ushinzwe itumanaho muri iyi pariki avuga ko aba ba ‘Pygmées’ bakoze umutwe urwanya abarinzi. Ati: ” Ese ni aba Mai Mai, abasangwabutaka cyangwa ni undi mutwe witwaje intwaro?”

Aba ‘Pygmées’ ni abantu bavugwaho kuba bamaze igihe kinini kuri iyi si. Bakunda kubaho mu buzima bwa gakondo haba mu myambarire ndetse n’imirire kuko ahanini barya inyama bihigiye mu mashyamba no muri pariki. Bazwiho kandi kuba bagufi cyane.

Honey Bees Hunt Pygmy018
Batungwa ahanini n’ibiva mu mashyamba
pygmies 43 article column@2x
Abagore n’abana ni uku baba bameze

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *