Urukiko rwa gisirikare rwakatiye abarwanyi 8 b’inyeshyamba za Nyatura na APCLS( Alliance de Patriotes pour un Congo Libre et Souverain) bishe abari abasirikare bo mu bwoko bwa Ngiti babaga mu kigo cya Kamina. Bakatiwe igihano cy’urupfu ku wa 14 Werurwe 2018. Ibi babikoze nyuma y’imyitozo bakoreraga aho.
Ni nyuma y’ubujurire bwari bubaye ku nshuro ya gatandatu aba bagabo bashinjwa iki cyaha bakoze muri Nzeri 2016, birangira Umushinjacyaha mukuru yanzuye ko bagomba guhabwa igihano cy’urupfu.
Abanyamategeko bunganiraga aba basirikare ntibemeraga uburyo iki cyaha kigereranywa na Jenoside ariko babazwa impamvu zibihamya zikabura. Hari nyuma y’uko bari barakatiwe igifungo nk’icy’uwakoze icyaha cya Jenoside.
Abunganira imiryango y’abishwe bo barasaba ko abo banyabyaha batanga n’amadorali ya Amerika agera kuri miliyoni 5.($ 5,000,000).
https://www.youtube.com/watch?v=YUhDq6HCeXE&t=2s
Tuyizere Jean de Dieu/Bwiza.com


