Umuryango w’Abibumbye uratangaza ko abantu basaga 20 baguye mu mirwano yabereye mu ntara ya Kasai muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Nk’uko bitangazwa na jeunafrique, iyi mirwano ngo yatangiye guhera mu Kuboza umwaka ushize, aho ababarirwa mu bihumbi bamaze guta ingo za bo kubera ikibazo cy’umutekano mucye.
Iyi mirwano yatangiye u itariki ya 19 Mata 2017 itangirira mu gace ka Mungamba, gaherereye mu bilometero 30 uturutse mu mujyi wa Tshikapa.
Raporo yatanzwe n’ingabo z’umuryango w’Abibumbye zikorera mu mashyamba ya Kongo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mata, igaragaza ko byibuze abasaga 20 bamaze gusiga ubuzima muri iyi mirwano ihuje ubwoko bw’abaLulua-Luba n’abo mu bwoko bwa Chokwe-Pende.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abo mu bwoko bwa Chokwe-Pende bafatwa nk’abasangwabutaka muri kariya gace bamaze iminsi barwana na bagenzi babo bo mu bwoko bwa Lulua-Luba bapfa ko baje babasanga ku butaka bwabo bashaka kubazungura baturutse mu tundi duce.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba baturage bafitanye n’ikibazo kimaze igihe, aho bamwe bafite umutwe w’abarwanyi wa Kamwira Nsapu wiciwe umuyobozi guhera mu kwezi kwa 8 umwaka ushize, bityo bakaza kwihimura ariko bagamije no kubimura ku butaka bwabo.
Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo ONU yatangaje ko iyi mirwano yatumye abasaga Miliyoni ubu bari mu buhungiro mu gihe muri aka gace ari na ho havumbuwe ibyobo rusange bijugunywamo abishwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


