Abasivile batandatu bishwe n’igisirikare (FARDC) cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 22 Nzeri 2019, mu gace ka Oicha, Teritwari ya Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Radio Okapi itangaza ko aba baturage barashwe mu buryo budasobanutse nyuma y’aho umuntu wa mbere agize icyo abitangazaho ku wa Mbere w’iki cyumweru. Yavuze ko abasirikare basaga nk’abasinze ba FARDC barashe urufaya mu baturage, nabo barakaye bica umwe muri bo.
Bitangazwa ko hari saa moya z’ijoro, harimo kugwa imvura nyinshi, abaturage bo muri Oicha batungurwa n’urufaya rw’amasasu, ubwo bagendaga bagana aho abo basirikare bari bari mu nzu y’umuturage.
Aba basirikare ngo bahise babarasaho ari abantu batandatu barimo abagabo babiri n’abagore bane, barimo n’umugore w’umuyobozi w’ako gace byabereyemo.
Umuvugizi wa Sosiyeti Sivile muri Beni, Janvier Kasereka, yagize ati “Abantu batandatu bishwe, ni abasivile, hakiyongeraho umusirikare umwe washyamiranye n’urubyiruko rwigaragambyaga muri iryo joro. Ubwo bageragezaga kwigaragambya nibwo babonye umusirikare wasinze batangira kumwegera birangira bamwiciye aho, bityo bose hamwe bahapfira ari Barindwi”.
Umuvugizi wa Operasiyo Sokola 1, muri iyi Ntara, Major Mak Azukayi, yavuze ko umuyobozi w’ingabo ziri muri ibi bitero (Sokola1) ndetse n’umwunganizi mu by’amategeko wa FARDC bageze ahabereye ubu bwicanyi, basaba abaturage gutuza mu gihe hagikorwa iperereza.


