Abasirikare babiri ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’abasivili batandatu, barimo abagore batatu bishwe abandi bantu benshi barakomereka mu mirwano yahuje FARDC n’inyeshyamba bikekwa ko ari zo mu mutwe wa FDLR ugizwe n’Abanyarwanda.
Ni mu gitero cyagabwe kuwa Gatatu ushize ahitwa Rugari, muri Teritwari ya Rutshuru, ho muri Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru aturuka aha akaba avuga ko kugeza kuwa Kane ibintu byari bitarasubira mu buryo muri iki giturage, aho ngo abasirikare n’abaturage barebanaga nabi.
Biravugwa ko byose byatangiranye n’umutego FDLR yatezwe urukurikirane rw’imodoka za FARDC kuwa Gatatu ahagana saa tatu ubwo humvikanaga urusaku rw’amasasu. Abasirikare babiri ba FARDC bahise bahasiga ubuzima.
Bigeze mu masaha ya ninjoro kuri uwo munsi, abasivili babiri ngo baba barishwe n’ingabo za Congo zihorera nk’uko amakuru akomeza avuga.
Gusa, umuvugizi w’akarere ka 34 ka gisirikare, Major Ndjike Kaiko ubwo yavuganaga na Radio Okapi dukesha iyi nkuru, yemeje ko koko hishwe abasirikare babiri abandi bagakomereka, ariko anyomoza ko bihoreye ku basivili.
Yagize ati:“ Umutego twatezwe ejo I kakomero wahise uburizwamo. Ingabo z’igihugu zibabajwe n’abantu bacu babiri bishwe n’ibikomere byabo. Umwanzi yadutereye mu baturage, abifashijwemo nabo, mu mazu menshi. Turi igisirikare cy’umwuga, twakoze ibishoboka ngo tugabanye ibyahangirikira ,”
Andi makuru kandi aravuga ko abaturage bamwe batawe muri yombi n’igisirikare kikanababuza gushyingura bagenzi babo, ari nacyo cyatumye havuka kurebana nabi hagati y’abaturage n’ingabo muri iki giturage.


