Inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda, zagabye igitero mu duce twa Kididiwe-Mayangose duherereye muri Teritwari ya Beni, zihica abaturage babiri. Iki gitero kikaba cyagabwe mu gihe Umukuru w’igihugu Felix Tshisekedi yasabye ko ingabo zisaga ibihumbi 10 zigomba kwambarira urugamba zihangana n’izi nyeshyamba.
Abaturage bishwe n’izi nyeshyamba ku wa Gatanu tariki ya 11 Ukwakira 2019, ngo zabaguye gitumo bari mu mirima yabo bityo umugore umwe abasha kurokoka ariko yakomerekejwe n’amasasu.
Umwe waganiriye n’ikinyamakuru Actualitecd, yagize ati “Twari mu mirima yacu i Mbongya turimo gutera imyaka, natangiye kumva umwotsi w’itabi n’uko mbajije umugabo wanjye ambwira ko atarimo kurinywa, mu kandi kanya twahise twumva amasasu, nasabye umugabo wanjye gusubira inyuma aratsimbarara n’uko mu kandi kanya isasu riba rimuciye mu gituza nanjye rinca mu kiganza cy’iburyo”.
Umuvugizi wungirije w’igisirikare cya Congo (FARDC), Général Sylvain Ekenge yemeje iki gitero bityo asaba ko abaturage batwirinda kwerekeza aharimo kubera imirwano hagati y’ingabo za Leta n’izi nyeshyamba.
Kuwa Gatandatu w’iki cyumweru, Guverinoma ya Congo nibwo yatangaje ko Perezida Tshisekedi yatanze itegeko ryo guhashya burundu izi nyeshyamba za ADF zimaze imyaka myinshi zarajujubije abaturage bo muri Beni.
Iki kinyamakuru gitangaza ko Perezida yategetse ko abasirikare bari hagati y’ibihumbi 11 na 21 bitegura urugamba rwo guhangana n’izi nyeshyamba.


