Abasivili bane bagerageje kugura imbunda zo kujya birindisha, ahitwa Kainama, muri Groupement ya Banande-Kainama, muri Teritwari ya Beni, ho muri Kivu y’Amajyaruguru, umusirikare bari bagiye kuziguraho atuma bafatwa.
Aya makuru yageze ku rubuga 7SUR7.CD kuri uyu wa Gatandatu, itariki 19 Nzeri 2020 atangajwe na sosiyete sivile yo muri aka gace.
Jonas Bin Kasumba Zawadi, perezida wayo yagize ati: “Hari agatsiko k’abantu bane baje hano i Kainama baturutse Boga, mu Ntara ya Ituri. Baje bafite amafaranga yo kugura imbunda ku madolari 150 buri imwe ku musirikare mukuru wa FARDC, mu rwego rwo kwirinda inyeshyamba.”
Yakomeje agira ati: “Uyu mu ofisiye yagaragaje gukunda igihugu. Yabafashe abashyira abamukuriye, aho bafungiye.”
Aya makuru kandi yemejwe n’intumwa ya guverineri yoherejwe muri Kainama, Muhindo Dydis Issaya, uvuga ko iyi dosiye irimo gukurikiranwa kugirango aba basivili bazaburanishwe hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko ya Congo.


