Abaturage b’ahitwa Kavumu muri Teritwari ya Kabare ho muri Kivu y’Amajyepfo, bafashe umujura bahita bamutwika ari muzima kuri iki Cyumweru, itariki 18 Nzeri 2016, nyuma yo kumufatana ihene yari yibye nk’uko amakuru aturuka aha hantu avuga. Uyu mujura ngo akaba yarafashwe n’urubyiruko saa kumi za mugitondo, ajyanwa ku biro bya polisi ya Kavumu.
Iyi nkuru ivuga ko imbaga y’abaturage bamaze iminsi bamagana ubwicanyi bukorwa n’abajura bitwaje intwaro bifuzaga guca umutwe uyu mujura. Nyuma rero y’uko igipolisi cyanze gutanga uyu mujura wafashwe, hadutse ubushyamirane hagati y’abapolisi n’aba baturage, abapolisi bananirwa kugenzura aba baturage bari bariye karungu babashije no gusohora uwashinjwaga ubujura aho yari afungiye bakamutwika ari muzima.

Nyuma yo kumutwika nk’uko iyi nnkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga, abaturage bahise banatwika ibiro bya polisi. Kasho ya polisi ndetse n’ibiro by’ubushinjacyaha bya kavumu. Abaturage bashatse gukomereza ahandi hari ibikorwa bya polisi n’igisirikare ariko abasirikare babasha kubatatanya. Muri uko guhangana ngo umuturage umwe nawe akaba yarafashwe n’isasu ahita yitaba Imana.
Sosiyete sivile muri Kavumu ivuga ko hatajya hashira iminsi 2 hatabaye ubwicanyi cyangwa ubujura muri iki gice. Kuwa gatandatu ushize, itariki 17 Nzeri, abaturage bakaba bari bateguye urugendo rwo kwamagana umutekano ukomeje kuba mucye, ndetse banasaba abayobozi ba gipolisi n’ ingabo bakorera muri iki gice kuhavanwa kuko ngo aba ntacyo bakora ngo abaturage bagire umutekano.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


