Abasirikare babiri ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bagabweho igitero n’abaturage bitwaje intwaro gakondo babambura imbunda zabo ahagana mu gace ka Tse ko muri Teritwari ya Djugu, mu birometero nka 60 uvuye muri Bunia, nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatatu, itariki 20 Ukuboza, n’umuvugizi wa FARDC muri Ituri. Andi makuru aturuka aha akaba avuga ko mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu hari amazu yatwitswe mu biturage bimwe kubera amakimbirane ashingiye ku bwoko.
Amakuru aturuka ahabereye ibi avuga ko abo basirikare babiri batumiwe n’umukuru gakondo ngo batatanye agatsiko k’abaturage kari karimo kwiyegeranya gashaka kwihorera kuri baturanyi babo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo bahageraga nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga, aba basirikare bahise baterwa n’abaturage babambura imbunda zabo nyuma yo gukomeretsa umwe bamutemesheje umupanga.
Umuvugizi w’igisirikare muri Ituri akaba yamaganye iki gikorwa cy’abaturage ku ngabo z’igihugu, avuga ko hatangiye iperereza ngo hafatwe ababigizemo uruhare ndetse hanarebwe impamvu ziri gutuma abaturage bibasira ingabo zakabaye zibarinda muri iki gice.
Kuri uyu wa Mbere ushize hakaba harishwe umusirikare mu gihe muri weekend nabwo undi musirikare yambuwe imbunda muri aka gace n’ubundi.
Iyi nkuru irakomeza ivuga ko ikibazo cy’umutekano muri iki gice cya Teritwari ya Djugu muri Ituri, hasanzwe hugarijwe n’amakimbirane ashingiye ku moko. Bikaba bivugwa ko amakimbirane akunze kugaragara hagati y’ubwoko bw’Abalendu n’ubw’Abahema.
Nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’Abahema bo mu majyaruguru, ngo inzu zikabakaba 60 zaratwitswe mu ijoro ryo kuwa Kabiri mu giturage cya Lonju zitwitswe n’abaturage bamwe b’Abalendu. Aba ngo bakomereje igikorwa cyabo kuwa gatatu mu gitondo mu bindi biturage naho batwika amazu.
Bamwe mu bavuga rikijyana n’abadepite b’intara ya Ituri bakaba basaba guverinoma kohereza ingabo muri iki gice zikajya gukumira ikwirakwira ry’ubugizi bwa nabi bushoboka, aho itsinda ry’abayobozi ryamaze kuhagera mu rwego rwo gushaka uko hagaruka umwuka mwiza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


