Ubushinjacyaha bw’igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bwatangaje ko bugiye gushakisha abayobozi bane (4) b’umutwe w’iterabwoba wa ADF bakekwaho kuba inyuma y’igitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe muri Teritwari ya Beni tariki ya 25 Ukuboza 2021.
Aba ni umuyobozi mukuru wa ADF, Seka Baluku, uwitwa Kahindi na Difenda bakomoka muri Ugandda na Zakaria Amuli Banza uzwi nka Bonge la Chuma ukomoka muri RDC.
Iki gitero cyagabwe n’umwiyahuzi bivugwa ko ari uwo mu mutwe wa ADF cyagabwe ku kabari kitwa Inbox kari muri Beni, ku bantu bizihizaga Noheli mu ijoro ry’uwo munsi, gipfiramo abantu 8, abandi barenga 13 barakomereka nk’uko Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya yabitangaje.
Nyuma y’iki gitero, Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi yatangaje ko abakigizemo uruhare bagomba gushakishwa, bakagezwa imbere y’ubutabera.


