MONUSCO itangaza ko abarwanyi ba ADF bifitanye isano n’umutwe wa Islamic State bishe abantu 89 mu bitero byinshi byabaye hagati ya tariki ya 13 na 19 Ugushyingo muri Lubero, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu, MONUSCO ivuga ko abaguye muri ibyo bitero barimo nibura abagore 20 ndetse n’abana bataramenyekana umubare. Amwe muri ayo marorerwa yabereye mu gace ka Byambwe, aho abarwanyi bateye ivuriro ry’Itorero Gatolika, bakica abantu 17 barimo abagore bari batwite, bakanatwika ibyumba bine byarimo abarwayi.
Loni ivuga ko ADF yanakoze ibindi bikorwa bibangamiye uburenganzira bwa muntu birimo gushimuta abaturage no gusahura imiti n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi.
MONUSCO yasabye Leta ya Congo gukora iperereza rihuse, ryigenga kandi ryizewe kugira ngo abakoze ibyo bikorwa n’ababafashije bashyikirizwe ubutabera.
Mu kwezi gushize, abayobozi bo mu karere babwiye Reuters ko abantu 19 biciwe mu gitero cyo mu ijoro mu mudugudu wa Mukondo, ubwo nabwo bikekwa ko cyakozwe na ADF. Muri Nzeri, uwo mutwe wari wigambye igitero cyahitanye abasaga 60 bari bitabiriye umuhango wo gushyingura.
ADF yatangiriye muri Uganda mu myaka ya 1990, ariko imaze igihe kinini ikorera mu mashyamba ya Congo, ndetse yemejwe na Islamic State nk’umutwe uyishamikiyeho.
Ingabo za Congo (FARDC) hamwe n’ingabo za Uganda zimaze imyaka zikora ibikorwa byo kurwanya uwo mutwe, nubwo ibitero byawo bikomeje kwiyongera.


