RDC: ADF yishe abasivile 89

MONUSCO itangaza ko abarwanyi ba ADF bifitanye isano n’umutwe wa Islamic State bishe abantu 89 mu bitero byinshi byabaye hagati ya tariki ya 13 na 19 Ugushyingo muri Lubero, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu, MONUSCO ivuga ko abaguye muri ibyo bitero barimo nibura abagore 20 ndetse n’abana bataramenyekana […]
Polisi y’u Rwanda yarashe mu kico umusore uherutse kwica umukunzi we

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umusore w’imyaka 33 wacyekwagaho kwica Mutoni Diane umukobwa bakundanaga wiciwe i Masaka mu Karere ka Kicukiro aciwe umutwe, yarashwe ahita apfa ubwo yashakaga kurwanya inzego z’umutekano mu Karere ka Rwamagana. Ku wa Gatanu mu gitondo nibwo hamenyekanye urupfu rwa Mutoni Diane wacurizaga akabari mu Murenge wa Masaka. Ukekwaho icyaha yahise […]
Uwashakaga kuba Perezida w’u Rwanda yabenze umugeni ku munsi w’Ubukwe

Manirareba Herman, wahoze ashaka kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yasubitse ubukwe bwe ku munota wa nyuma, mu buryo bwatunguranye abatashye bose. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ugushyingo 2025, nibwo Herman yari gusezerana n’umukunzi we Uwayezu Hyacinthe. Imihango yari gutangirira muri Hope Garden Norverge i Karama saa tatu za mu gitondo, hakaba n’iyindi […]
Ikamyo ya HOWO yishe abana 2 ibasanze mu nzu

Mu murenge wa Gikonko, Akarere ka Gisagara, habereye impanuka ikomeye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ugushyingo 2025, ubwo imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yari itwaye umucanga yarenzaga umuhanda igahita isatira inzu y’umuturage ikayigonga. Iyi nzu yarimo umubyeyi n’abana bane, aho abana babiri b’abakobwa ufite imyaka 11 n’uwa 6 bahise bahasiga […]
Musanze FC yisasiye APR FC

Ikipe ya APR FC yatsinzwe na Musanze FC ibitego 3-2, mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere wabaye kuri uyu wa Gatandatu. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yasuye iyo mu majyaruguru, mu mukino w’umunsi wa munani wa Rwanda Premier League wabereye kuri Stade Ubworoherane. Byasabye umunota wa karindwi wenyine ngo Musanze FC y’umutoza Ruremesha Emmanuel […]
FARDC yavuze kuri ba Jenerali benshi bayo bafunzwe

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyemeje ko hari abasirikare bacyo benshi bo ku rwego rwa ba Jenerali na ba ofisiye bakuru bafunzwe, nyuma yo gutabwa muri yombi. Umuvugizi wa FARDC, GĂ©nĂ©ral-Major Sylvain Ekenge, yabwiye abanyamakuru ko abafunzwe bakurikiranweho ibyaha bikomeye bifite aho bihuriye n’umutekano w’igihugu. Ati: “Ni ukuri, ba Ofisiye Jenerali benshi, […]
FERWAFA yabonye Umunyamabanga Mukuru

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ku mugaragaro Bonnie Mugabe nka Umunyamabanga Mukuru mushya w’iri shyirahamwe, nyuma y’igihe hasakara amakuru atandukanye ku mbuga nkoranyambaga. Mu itangazo ryashyizwe hanze, Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko Mugabe atangira izi nshingano kuva ku wa 1 Ugushyingo 2025. Mugabe azwi nk’umukozi wa FIFA ushinzwe ibijyanye n’umutekano w’ibibuga by’imikino […]
Prophète Joshua ntazigera atanga Miliyoni 5 Frw yemereye Platini na Nel Ngabo

Prophète Joshua yakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko atazatanga miliyoni 5 Frw yari yemereye Platini na Nel Ngabo ubwo baguraga album yabo Vibranium. Aya mafaranga yayasezeranye mu gitaramo cyabereye muri Zaria Court ku wa 29 Kanama 2025, aho yahawe ijambo akemera ko ejo bukeye saa tatu azaba yayashyikirije Platini. Ariko ntabwo […]
M23 yigaruriye umudugu wa mbere wo muri Groupement ya Waloa Yungu

Umutwe wa M23 ku wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo, wigaruriye umudugudu wa mbere wo muri Groupement ya Waloa Yungu wo muri Teritwari ya Walikale, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. M23 yigaruriye Kaliki nyuma y’imirwano ikaze yasakiranyije ingabo zayo n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo. Amakuru avuga ko abasirikare ba M23 baturutse i Kibati muri […]
Tshisekedi yashimiye Emir wa Qatar ku bwo guhuriza RDC mu biganiro na M23

Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashimiye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ku kuba yarahurije mu biganiro Leta y’igihugu cye n’umutwe wa AFC/M23. Ku wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo ni bwo Emir wa Qatar yasuye RDC, mu ruzinduko rwasize Kinshasa na Doha basinyanye amasezerano atandatu […]
Museveni yatanze icyifuzo cy’uko EAC yagira Igisirikare kimweÂ

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yatanze icyifuzo cy’uko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wagira Igisirikare kimwe, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye bwa gisirikare mu bihugu biwugize. Perezida Museveni mu kiganiro yahaye itangazamakuru ku wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo, yavuze ko mu gihe EAC yaba igize igisirikare kimwe byafasha gushimangira no guteza imbere ubushobozi […]
Icukumbura rya CNN ryerekanye ubwicanyi bw’indengakamere bwakurikiye amatora Samia Suluhu yatsinze

Icukumbura Televiziyo ya CNN yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakoreye mu gihugu cya Tanzania, ryashyize ahagaragara ibimenyetso bikomeye byerekana ko Polisi y’iki gihugu n’abandi bantu bitwaje intwaro barashe mu cyico abenshi mu bigaragambyaga nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 29 Ukwakira. Aya matora yasize Samia Suluhu Hassan uyobora Tanzania kuva muri 2021 […]