image_870x580_69204e8063700

Polisi y’u Rwanda yarashe mu kico umusore uherutse kwica umukunzi we

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umusore w’imyaka 33 wacyekwagaho kwica Mutoni Diane umukobwa bakundanaga wiciwe i Masaka mu Karere ka Kicukiro aciwe umutwe, yarashwe ahita apfa ubwo yashakaga kurwanya inzego z’umutekano mu Karere ka Rwamagana.

Ku wa Gatanu mu gitondo nibwo hamenyekanye urupfu rwa Mutoni Diane wacurizaga akabari mu Murenge wa Masaka. Ukekwaho icyaha yahise aburirwa irengero, inzego z’umutekano zikomeza kumushakisha kugeza ubwo kuri uyu wa Gatandatu bamenye ko yihishe mu Murenge wa Fumbwe.

SP Twizeyimana Hamdun, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko saa tanu n’igice aribwo Polisi yamenyeshejwe aho uwo musore yaba ari. Bamugezeho yanze gufungura, ndetse afata icyuma atangira gutera ubwoba abari bamusanze, abakangisha ko uramwegera wese aramwica.

Mu gihe inzego z’umutekano zari ziro kumusaba kwitanga, ngo yahise yitera icyuma arikomeretsa, hanyuma agerageza no kugitera umupolisi, bituma araswa agahita yitaba Imana.

SP Twizeyimana yasabye abaturage kwirinda ibikorwa binyuranije n’amategeko no gukemura amakimbirane banyuze mu nzira zemewe, aho kwigira abanyamategeko cyangwa kwishora mu bwicanyi.

Mutoni Diane wari wahitanwe n’uyu musore yari asanzwe acururiza mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *