Howo-340-6X4-2

Ikamyo ya HOWO yishe abana 2 ibasanze mu nzu

Sangiza iyi nkuru

Mu murenge wa Gikonko, Akarere ka Gisagara, habereye impanuka ikomeye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ugushyingo 2025, ubwo imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yari itwaye umucanga yarenzaga umuhanda igahita isatira inzu y’umuturage ikayigonga.

Iyi nzu yarimo umubyeyi n’abana bane, aho abana babiri b’abakobwa ufite imyaka 11 n’uwa 6 bahise bahasiga ubuzima, mu gihe abandi babiri na nyina bakomeretse.

Amakuru atangwa n’abaturage bo mu Mudugudu wa Gasagara, Akagari ka Gasagara, bavuga ko impanuka yabaye mu rukerera, aho imodoka yaje guta icyerekezo cy’umuhanda isekura Iyo nzu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yemeje iby’iyi mpanuka, avuga ko Polisi yahise ihagera, abagize ibikomere bakajyanwa kwa muganga, naho imirambo ishyikirizwa ibitaro ngo isuzumwe. Yongeraho ko umushoferi yahise atabwa muri yombi.

CIP Kamanzi yavuze ko iperereza ryatangiye, ariko ibimenyetso bya mbere bigaragaza ko impanuka ishobora kuba yatewe n’imiyoborere mibi y’umushoferi.

Polisi y’u Rwanda yihanganishije umuryango wabuze abana babo, inawizeza ubufasha bwose bukenewe muri iki gihe cy’akababaro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *