20251122_090924

Tshisekedi yashimiye Emir wa Qatar ku bwo guhuriza RDC mu biganiro na M23

Sangiza iyi nkuru

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashimiye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ku kuba yarahurije mu biganiro Leta y’igihugu cye n’umutwe wa AFC/M23.

Ku wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo ni bwo Emir wa Qatar yasuye RDC, mu ruzinduko rwasize Kinshasa na Doha basinyanye amasezerano atandatu y’ubufatanye.

Ni bwo bwa mbere kandi uyu muyobozi yari asuye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezidansi y’iki gihugu yatangaje ko usibye ariya masezerano, Tshisekedi yashimiye Sheikh Thamim ku bwo kuba yarahurije igihugu cye na AFC/M23 ku meza y’ibiganiro.

Iti: “Perezida Félix Tshisekedi yashimiye nyagasani Emir Ku bw’imbaraga ze z’ubuhuza mu rwego rwo gukemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC biciye mu biganiro bya Doha. Yashimye isinywa ryo ku wa 15 Ugushyingo i Doha, ry’amahame shingiro hagati ya Guverinoma ya Congo n’ihuriro rya AFC/M23.”

Mu mezi umunani ashize ni bwo Qatar yakiriye ibiganiro bya Kinshasa na AFC/M23, mu rwego rwo gufasha impande zombi gushyira iherezo ku ntambara zirimo kuva mu Ugushyingo 2021.

Icyakora n’ubwo hari byinshi RDC na M23 byiyemereje i Doha birimo no guharika imirwano, ubushyamirane buracyakomeje ndetse ubwo Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yari i Kinshasa imirwano irimo n’indege z’intambara yarimo ijya mbere mu bice bitandukanye bya Kivu zombi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *