Prophète Joshua yakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko atazatanga miliyoni 5 Frw yari yemereye Platini na Nel Ngabo ubwo baguraga album yabo Vibranium.
Aya mafaranga yayasezeranye mu gitaramo cyabereye muri Zaria Court ku wa 29 Kanama 2025, aho yahawe ijambo akemera ko ejo bukeye saa tatu azaba yayashyikirije Platini. Ariko ntabwo yigeze ayatanga.
Nyuma y’amezi atatu, Prophète Joshua yagarutse kuri iki cyemezo avuga ko atazigera abaha ayo mafaranga, ashingiye ku buryo ngo yakiriwe nabi kandi akicazwa ahantu hadakwiriye. Ibi yabivugiye kuri shene ya YouTube ya 3DTV, ahamya ko ibyo yabonye bitamushimishije bityo adashobora kubaha amafaranga.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga ntibabimushyigikiye, bamwe bamwise umunyabinyoma ushaka kuvugwa, abandi bamushinja guhinduranya amagambo nyuma yo kwiyemeza imbere y’abantu.
Ku rundi ruhande, Platini na Nel Ngabo bo ntacyo baratangaza kuri ibi.


