IMG-20251122-WA0023

Uwashakaga kuba Perezida w’u Rwanda yabenze umugeni ku munsi w’Ubukwe

Sangiza iyi nkuru

Manirareba Herman, wahoze ashaka kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yasubitse ubukwe bwe ku munota wa nyuma, mu buryo bwatunguranye abatashye bose.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ugushyingo 2025, nibwo Herman yari gusezerana n’umukunzi we Uwayezu Hyacinthe.

Imihango yari gutangirira muri Hope Garden Norverge i Karama saa tatu za mu gitondo, hakaba n’iyindi mihango yo gusezerana imbere y’Imana saa cyenda muri Paruwasi ya Mutagatifu Fransisko wa Asizi.

Gusa abatashye bageze kuri salle babura abageni. Nyuma y’aho hagiye hanze ubutumwa Herman yashyize kuri WhatsApp, buvuga ko hari amakimbirane n’impaka zagaragaye mu bukwe, bityo iminsi yabwo ikimurirwa indi tariki itaratangazwa.

Bamwe mu nshuti za Herman bavuze ko batatunguwe kuko ngo bamenyereye imyitwarire ye, ndetse bavuga ko ubutumwa bwe bwari nk’ikinyoma kuko ntaho hagaragaza igihe gishya ubukwe buzabera. Bose babonye ko bimeze nko guhunga umugeni ku munsi w’ubukwe.

Herman na Hyacinthe bavuganye na HANGA NEWS dukesha iyi nkuru bavuze ko bihanganishije abari batumiwe. Herman yongeyeho ko padiri wari kubasezeranya yari yagiye mu Burayi, nyamara ibi ntibihura n’ubutumwa bwa mbere yavuze ko hari impagarara mu muryango.

Muri 2024 Herman yari yagiye ku Komisiyo y’Amatora ashaka kuba umukandida wigenga, ariko abura imikono 600 ituruka mu turere twose, bisabwa n’amategeko. Icyo gihe yavuze ko umwanya wa Perezida umukwiye kandi ko afite ubushobozi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *