GvK7z2RXsAAvSbe

RDC: AFC/M23 irashinja leta kurunda ingabo n’intwaro hafi y’ibirindiro byayo

Sangiza iyi nkuru

Ihuriro rya AFC / M23 riramenyesha Umuryango Mpuzamahanga ndetse n’amahanga ko Igisirikare cya Leta ya Congo (FARDC) kiri kurunda ingabo n’ibikoresho bya gisirikare ku mpande zose z’imirongo y’urugamba nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuvugizi, Laurence Kanyuka.

Muri iri tangazo avuga ko “Ikibabaje kurushaho, ni uko ihuriro ry’ingabo, harimo n’Ingabo z’igihugu cy’u Burundi, zatunze nkana intwaro zabo ziremereye ahantu hatuwe cyane. Iki cyemezo kidafite ishingiro kigize ibyaha byibasira inyokomuntu.”

Umuvugizi wa AFC/M23 akomeza avuga ko uku kohereza ingabo n’ibikiresho ari ukwirengagiza byimazeyo no gutuka mu buryo butaziguye ibiganiro bikomeje.

Ati: “Ibi biganiro, umuryango wacu usaba ko byashyirwa imbere, bigomba gukemura byanze bikunze intandaro y’amakimbirane muri DRC. Hamwe n’ibikorwa byintambara, Kinshasa irimo gusenya ku mugaragaro iyi nzira ya diplomasi.”

Akomeza avuga ko ubutegetsi bwanze kubahiriza ibyo bwiyemeje bijyanye n’ingamba zo kubaka icyizere, nubwo AFC / M23 yamaze kubahiriza ibyo isabwa.

AFC / M23 yongeye gushimangira ubushake budasubirwaho bwo gukemura ibibazo binyuze mu biganiro bya politiki, icyakora, imbere y’ibyo yita ubushotoranyi bwa gisirikare by’ibyaha byibasira abaturage b’inzirakarengane, ngo bafite uburenganzira bwo kubarinda no kurinda ibirindiro byabo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *