RDC: Agahenge kari kamaze iminsi 3 kongereweho ibyumweru bibiri

Sangiza iyi nkuru

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzi neza ibyabaye, ngo impande ziihananye zemeye guhagarika imirwano mu bice byo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) mu gihe cy’ibindi byumweru bibiri byiyongera ku gahenge k’iminsi itatu kabanje.

Umwe mu bayobozi mu buyobozi bwa Biden, wanze ko izina rye ritangazwa, yagize ati: “Hiyongereyeho ibyumweru bibiri byo guhagarika imirwano mu burasirazuba bwa DRC.”

Amasezerano nkaya, atigeze atangazwa kandi Reuters ivuga ko bigoye kuyagenzura, aje mu gihe hiteguwe amatora rusange yo ku itariki ya 20 Ukuboza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

White House yari yatangaje mbere agahenge k’amasaha 72, guhera ku wa Mbere, ivuga ko kareba ingabo ndetse n’imitwe yitwaje intwaro itari iya Leta irimo M23 igenzura ibice bimwe na bimwe by’ingenzi mu burasirazuba bwa DRC.

Abayobozi ba Amerika bavuze ko agahenge ka mbere karangiye kandi kubahirijwe muri rusange. Agahenge gashya Amerika ivuga ko yagizemo uruhare ngo kagerweho, byitezwe ko kazubahirizwa muri ibyo bice n’ubundi biberamo imirwano

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. RDC: Agahenge kari kamaze iminsi 3 kongereweho ibyumweru bibiri
    Namayeri USA irashaka ko amatora arangira CY ko Ingabo za SDC Ziza gusimbura iza eac M23 itarafata goma ntakindi kagamije aubien M23 igiye gusimbura iyo yavuye irambabaza sanaaaaa ukuntu disi baba bitanze bagapfa bakarwana ariko bikarangira batakaje byose ,USA ningome cyaneee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *